Umwe mu bayobozi bakuru b’idini ya Islam mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania uzwi nka Sheikh Alhad Mussa Salum arimo kotsa igitutu Diamond na Zari, abasaba ko bakora ubukwe vuba na bwangu bakareka gukomeza kubaho mu buzima bugaragara nk’ubw’ubusambanyi imbere y’Imana.
Sheikh Alhad Mussa Salum yabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko Diamond agiye kubyarana na Zari umwana wa kabiri batarasezerana imbere y’Imana, kandi ibyo bikaba bihabanye cyane n’amahame agenga idini ya Islam babarizwamo.
Sheikh Alhad Mussa Salum ati : "Inyigisho za Islam zivuga ko gutera inda cyangwa gutwita utabana n’uwo mwashakanye mu buryo bwemewe n’Imana ari icyaha. Akamenyero ka Diamond rero ko gutera inda Zari batarasezeranye gakwiye guhagarara. Abantu batandukanye n’inyamaswa, baba bagomba kubyarana nyuma yo gusezerana mu ruhame imbere y’idini, bitabaye ibyo baba bakora icyaha."
Sheikh Alhad Mussa Salum, Umwe mu bayobozi bakuru b’idini ya Islam mu mujyi wa Dar es Salaam
Uyu muyobozi w’idini, yavuze ko ibirori by’ubukwe bidahenze kandi bidatwara umwanya munini. Yavuze ko niba Zari na Diamond bashaka gukora ubukwe, bakwitegura bakamumenyesha nawe akajya kubasezeranya kandi akaba atazagira ikindi abasaba uretse kubyemera gusa.
Sheikh Alhad Mussa Salum yavuze ko n’ubwo Diamond na Zari ari abasilamu, barimo guhemukira abana babo kuko nibakomeza kubyara badakora ubukwe, aba bana bazafatwa nk’ibicibwa mu idini ya Islam.