AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Diamond Platnumz mu nzira yo kureka umuziki akikorera ubucuruzi

Diamond  Platnumz mu nzira yo kureka umuziki akikorera ubucuruzi
25-05-2018 saa 12:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4222 | Ibitekerezo

Umuhanzi umaze kwamamara cyane mu ndirimbo zitandukanye ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Afuriika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kuva mu muziki maze akinjira mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Uyu muhanzi wo muri Tanzaniya wamenyekanye ku ndirimbi nyinshi zakunzwe n’abatari bake,ndetse akanagira uruhare rukomeye mu kuzamura impano zitandukanye muri iki gihugu, yagaragaje ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ibitangazamakuru bitandukanye byandikira muri Uganda na Kenya byatangaje ko uyu muhanzi yavuze ko afite gahunda yo kuva muru muzika agakurikirana ibikorwa bye by’ubucuruzi birimo Radio Wasafi ndetse na Televiziyo aherutse kumurikira abakunzi be.

Yagize ati “Inzozi zanjye ni ukuba umucuruzi ubwo nzaba maze kuva mu muziki. Ntabwo umuntu yakora umuziki ubuzima bwe bwose, ni nayo mpamvu ndi gukoresha icyo nawuvanyemo nkacyubakisha imishinga y’ubucuruzi. Ni ngombwa gukoresha amahirwe dufite mu rwego rwo kubaka ejo hazaza.”

Diamond afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA