AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Denys Nyituriki yifashishije abakinnyi ba filime bagezweho mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Denys Nyituriki yifashishije abakinnyi ba filime bagezweho mu mashusho y’indirimbo ye nshya
22-06-2020 saa 12:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1764 | Ibitekerezo

Umwe mu bahanzi bafite ubuhanga budasanzwe mu kwandika no kuririmba izo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika, Denys Nizeyimana Nyituriki yifashishije abakinnyi ba filime bakomeye mu mashusho y’indirimbo nshya yise “Ni we gisubizo”.

Denys asanzwe ari umucuranzi, umwanditsei w’indirimbo ubarizwa by’umwihariko muri Chorale St Paul Kicukiro yo muri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro ndetse ni umwe mu bagize itsinda rya The bright 5 singers.

Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko yahimbye iz’amakipe arimo Rayon Sports na APR FC n’izindi ndirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa cyane.

Kuri ubu yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Niwe gisubizo’ ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho muri aya mashusho hagaragaramo ibyamamare muri sinema nka Siperansiya umenyerewe muri Seburikoko, Kirenga umenyerewe muri City maid n’abandi.

Ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abantu bagiye babura n’ibibazo binyuranye akababwira kubitura Yezu kuko ariwe gisubizo cy’ibibazo umuntu wese atabasha gusubiza.

‘Niwe gisubizo’ yatunganyirijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri Universal Record Studio aho amajwi yayo yakozwe na Emmy Pro mu gihe amashusho yakozwe na Aimé pride.

Umuhanzi Denys afite impano avuga ko akomora kuri Papa we umubyara ndetse no mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Lehu I Kabgayi ayo hize amashuri yisumbuye.

Denys yabwiye UKWEZI ko ashimira cyane abagize uruhare ngo iyi ndirimbo ibashe gushyirwa hanze ndetse n’abakunzi be bose akanabashishikariza gukomeza kumushyigikira ngo arusheho kugeza ubutumwa kure hashoboka

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Niwe gisubizo’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA