Umuhanzi Nyarwanda ukunze kurangwa n’ udushya mu buhanzi bwe, Danny Vumbi nyuma yo kuririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Ni Danger, Baragowe noneho yashyize ahagaragara iyo yise ‘Abana babi’.
Muri iyi ndirimbo avuga ko hari ibintu atari azi, birimo ko umuntu yaba Tonton adafite amafaranga, birimo ko umugabo ashobora kurira ayo kwarika, birimo ko aho ifaranga rikubise horoha.
Aha niho ahera akarondora amazina y’ abahanzi barimo Riderman, Mico, Medbeat, Chary, Nina, Melody, Austin, Pius, King James, n’ abanyamakuru barimo Eppa, Phil Peter, Pendo, Emmy akavuga ko ari ‘abana babi’, ngo ntibamubwiye.
Danny Vumbi yatangarije UKWEZI ko muri iyi ndirimbo ubutumwa yashakaga gutanga ari uko abantu bafite amakuru meza badakwiye kuyihererana.
Yagize ati “Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko ubutumwa bwiza, ibintu byagirira abantu akamaro nta mpamvu yo kugira ngo umuntu abyibikeho, akwiye abisangiza bagenzi be…Hari abantu bateye batyo akumva akantu ka information kari bugire akamaro akakibikaho ntagasangize bagenzi be”.
Danny Vumbi akomeza avuga ko muri iyo ndirimbo aho avuga ngo kuki mutabwiye ari nko kubaza ngo kuki mutangiye mungira inama.
Avugamo ngo ‘Sinari nziko kwamamara bitagira imyaka nabimenye ari uko numvise igisupusupu’. Nsengiyumva Francois waririmbye indirimbo ‘Mariya Jeanne’ yamenyekanye muri uyu mwaka wa 2019, ni umwe mu bahanzi bakuze kandi bakunzwe bari mu muziki nyarwanda.
Danny Vumbi avuga ko muri iyi ndirimbo nta muntu yigeze yibasira kuko abo yavuzemo ko ari ‘abana babi’ ari inshuti ze.
Ati “Ntabwo nabibasiye, bariya bantu navuzemo hariya ni inshuti zanjye. Kiriya kibazo mba nkibaza abantu b’ inshuti zanjye, nti muri abana babi kuko mutabimbwiye, mubwira ibindi ariko ibi byo ntabwo mwabimbwiye.”
Aho avuga ko ‘abagabo biherera bakarira ayokwarika’ ngo ntabwo ariwe uba yivugaga gusa ngo ‘bijya bibaho ko abagabo biherera bakarira’.
Uyu muhanzi avuga ko uko umuntu agenda akura agenda yiga akamenya ibintu bishya ati “Sinari nzi ko umuntu yakwamamara ari umusaza nabimenye aho numviye igisupusupu’.
Danny Vumbi ni umuhanzi w’ umuhanga ariko udakunze gushyira ahagaragara indirimbo nyinshi mu gihe gito.
Yabwiye UKWEZI ko impamvu ari uko aba afite akazi kenshi karimo kwandika indirimbo z’ abandi bahanzi no gutegura album ye izajya hanze muri uyu mwaka wa 2019 nibimukundira akaba yayirangije.