AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Danny Vumbi mu ndirimbo nshya yacyebuye abanywi b’urumogi n’ibindi biyobyabwenge

Danny Vumbi mu ndirimbo nshya yacyebuye abanywi b’urumogi n’ibindi biyobyabwenge
5-11-2020 saa 14:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 701 | Ibitekerezo

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ibibaba’ acyebura abanywi b’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi avuga ko kurukoresha bibagiraho ingaruka ubwabo n’igihugu muri rusange.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ukuzimiza n’ubuhanga mu myandikira cyane ko Danny Vumbi ari umwe mu banditsi bacye b’indirimbo bazwi hano mu Rwanda.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2020, aho ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aririmba ko “Ntabwo nzabyongera, habe yewe no kugerageza, kuko izi staff ni insazi zo kwigana polisi, kujya gutwika ‘ibibaba’ oya sinzabyongera, kuko nk’ejo nagurukaga nk’inyoni….”

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gucyebura abakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Ni ukugerageza gucyebura abakoresha ibiyobyabwenge, urabona hari ukuntu umuntu wabikoresheje cyangwa wabinyoye adakora ibiri mu murongo agahuzagurika bikamugiraho ingaruka, umuryango we n’igihugu muri rusange.”


Reba indirimbo nshya ya Danny Vumbi

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byiza ibiyobyabwenge, nibwo butumwa nashakaga gutanga muri rusange.”

Indirimbo ‘Ibibaba’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element muri Country Records mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Fayzo uri mu basanzwe bamenyerewe mu gutunganya indirimbo.

Danny Vumbi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo akomeje imishinga irimo gukora amashusho y’indirimbo ‘akagozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie ndetse no gukomeza gukora izindi ndirimbo nziza kandi nyinshi.

Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”, mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw.


Reba indirimbo nshya ya Danny Vumbi

Ushobora kugura album Inkuru Nziza unyuze hano :

1. Amazon

2. Spotify

3. Napster

4. Boomplay


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA