AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

DJ IREM$, abaye umwirabura wa mbere utereye ivi mu ndege ya monomoteur [AMAFOTO+VIDEO]

DJ IREM$, abaye umwirabura wa mbere utereye ivi mu ndege ya monomoteur [AMAFOTO+VIDEO]
12-05-2020 saa 11:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2086 | Ibitekerezo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria witwa Samuel Enyi abenshi bazi nka Dj Irem$ yasabye umukunzi kuzamubera umugore abikorera mu ndege ariwe uyitwaye nko kumutungura.

Uyu muhango umaze kunyekana nko gutera ivi, abenshi mu nbawukora bawukorera mu birori, hari abawukora baguriye abakunzi babo imodoka zihenze, babasohokanye ahantu nyaburanga n’ibindi.

Dj Irem$ ukomoka muri Leta ya Ebonyi mu gihugu cya Nigeria, yize muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ishuri ryo gutwara indege ariko anakomeza impano ye yo gucuranga no kudija.

Uyu musore asanzwe ari umukire muri iki gihugu, akaba n’umucungamutungo wa kampani yitwa ‘Twin Cities Auto LLC’ igura ikanacuruza imodoka zakoze.

Uyu musore ku munsi wo gutera ivi, yagiye ku kibuga cy’indege yinjira mu ndege nto ya moteri imwe, arayansa, ibanza kwanga kwaka, igezeho iraka arayitwara, ari nabwo yasabye umukunzi we kuzamubera umugore, arabimwemerera.

Dj Irem$, muri video y’uko uyu muhango wagenze yashyize kuri youtube avuga ko icyatumye ayishyiraho ari ukwerekana ko n’Abanyafurika bazi gukunda.

Nk’uko Afrikmag yabitangaje Dj Irem$ avuga ko icyo agaragaza cyane atari ugushishikariza abantu guterera ivi mu ndege ngo ahubwo ni ukwereka abakundana ko bakwiye kurema ibintu bitazibagirana mu rukundo rwabo kugira ngo abazavuka nyuma babyigireho.

Bikekwa ko uyu musore yaba ariwe mwirabura wambere utereye ivi mu ndege yigenga ya moteri imwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA