AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Coronavirus : Utubyiniro n’imyidagaduro yo mu tubari na Hoteli byahagaritswe

Coronavirus : Utubyiniro n’imyidagaduro yo mu tubari na Hoteli byahagaritswe
19-03-2020 saa 01:36' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1463 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza agakoko k’icyorezo cya Coronavirus, hashingiwe kandi ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda iyi ndwara ikomeje koreka imbaga y’abantu no gukwirakwira ku isi, Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko ibikorwa by’imyidagaduro byaberaga mu tubari n’amahoteli bihagaritswe.

Itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 rigenewe amahoteli n’ibindi bigo byakira abantu benshi rivuga ko ‘ibikorwa by’imyidagaduro byose mu tubari, amahoteli, amaresitora n’amacumbi n’utubyiniro byose bihagaritswe kuzageza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Ibikorwa bikunze guhuza abantu benshi mu tubari na za hoteli harimo imikino ya Billards (Pool table games), amatorero abyina(Live Bands) utubyiniro (night clubs) kimwe n’ibindi bintu byose bituma abantu begerana byose bikaba byabaye bihagaritswe.

RDB kandi yakomeje isaba amahoteli na za resitora gushyira ibikoresho by’isuku nka kandagira ukarabe n’amavuta yica udukoko (hand sanitizer) aho abakozi n’abakiriya binjirira.

Abagana za resitora kandi basabwe kujya bicara bagahabwa ibyo kurya kandi bakicara ku ntera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, bivuze ko nta mukiriya wemerewe kwiyarurira muri resitora. Ba nyiri amaresitora nabo basabwe kujya bakurikirana ko aya mbawbiriza asgyirwa mu bikorwa.

Coronavirus imaze kwandura abantu 8 mu Rwanda yandurira mu mwuka no gukora ku muntu uyirwaye cyane cyane gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza. Bimwe mu bimenyetso byaho harimo gukorora, kugira umuriro mwinshi, kubabara mu muhogo, umunaniro ukabije no guhumeka nabi bishobora no gutera urupfu.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kwitwararika birinda iyi ndwara bibanda cyane gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Iki cyorezo kwisi cyimaze kwibasira abarenga ibihumbi 2000 naho abahitanywe nacyo basaga 8000, kuri ubu kikaba cyaratangiye no kwibasira umugabane wa Afurika nyuma yo gucogora mu Bushinwa cyatangiriyemo mu mpera z’Ukuboza 2019.

RDB yahagaritse utubyiniro n’imyidagaduro yose ibera mu tubari na hoteli


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA