Ishimwe Clement, umugabo w’umuhanzikazi Butera Knowless, yamushimiye cyane umuhate n’imbaraga yagize mu masomo ye, kuri uyu wa Gatanu akaba yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Butera Jeanne d’Arc, umuhanzikazi uzwi nka Knowless, kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2016 yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, nyuma y’imyaka 4 yiga ibijyanye n’imari (Finance) muri Kaminuza yigenga ya Kigali izwi nka ULK.
Umugabo we Ishimwe Clement, abinyujije ku rubuga rwa Instagram akaba yashyize hanze ifoto ari kumwe na Knowless yambaye ikanzu y’abahawe impamyabumenyi zabo, amushimira ko yabashije kugera kuri iyi ntera idasanzwe.
Umwaka wa 2016, ni umwaka utazibagirana mu muryango wa Knowless na Clement. Ni umwaka uyu muhanzikazi yateye imbere bigaragara mu muziki we, babasha gukora ubukwe no kwibaruka umwana w’umukobwa, none Knowless yanashyikirijwe impamyabumenyi ye ya Kaminuza.
Aha Knowless yari yamuritse igitabo gushyira akadomo ku masomo ye
Butera Knowless warangije mu ishami ry’icungamutungo n’itumanaho (Gestion informatique) mu mashuri yisumbuye, yabanje kwiga muri Kaminuza yahoze yitwa RTUC, nyuma aza kwerekeza muri ULK ari naho arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.