AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ifasha abakristu kwizihiza ‘Assomption’

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ifasha abakristu kwizihiza ‘Assomption’
15-08-2020 saa 14:54' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 883 | Ibitekerezo

Chorale Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bise ‘Duhakirwe’ mu rwego rwo kwifatanya n’Abakristu bo ku Isi hose mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya ndetse no gukomeza kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya ngo abasabire abahakirwe kwa Data wo mu Ijuru.

Ku bakristu n’abandi bantu bose bafite imyizerere n’imyemerere ya Kiliziya Gatolika ku Isi hose buri wa 15 Kanama bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, bizwi nka Assomption.

Ni umunsi ukomeye ndetse mu bihugu byinshi iyo uhuriranye n’iminsi y’umurimo haba ikiruhuko kugirango abizihiza ibyo birori by’agatangaza by’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya babone uko bawizihiza bisanzuye.

Ndetse hano mu Rwanda by’umwihariko hari mu hantu hazwi cyane ku isi kubera amabonekerwa yagiye ahabera mu myaka ya za 1980, I Kibeho muri Nyaruguru bityo buri mwaka kuri iyi tariki bigatuma abakristu n’abandi bantu benshi baturuka imihanda yose baza kuhizihiriza uwo munsi.

Bikiramariya rero afite agaciro gakomeye muri kiriziya nk’umubyeyi wabyaye umucunguzi ndetse mu gihe Yezu ari ku musaraba yaraze Mariya Kiriziya ngo ayibere umubyeyi (Yabwiye Yohani, ati : “Mwana dore Nyoko, mubyeyi dore umwana wawe”). Ayo magambo afite agaciro gakomeye muri Kiliziya Gatorika.

Umva hano indirimbo Duhakirwe ya Christus Regnat

Ubundi ijambo ’Assomption’ n’ijambo ry’igifaransa rituruka ku nshinga y’ikiratini ’assumere’ bivuga kuzamuka ariyo mpamvu uyu munsi mukuru witwa mu rurimi rw’igifaransa ’Assomption De la Vierge Marie’. Mu Kinyarwanda bivuze ‘Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya’.

Ni muri urwo rwego Chorale Christus Regnat yicaye ikora mu ngazo ihimba indirimbo yitwa ‘Duhakirwe’ ivuga k’umubyeyi Bikiramariya maze iyigenera Abakristu muri rusange, n’abakunzi bayo by’umwihariko.

Umwe mu bayobozi ba Chorale Christus Regnat mu gusohora iyo ndirimbo yifashishije ubutumwa bugira buti : “Chorale Christus Regnat yishimiye kubagezaho indirimbo nshya yabageneye kuri uyu munsi mukuru wa Assomption yitwa ‘Duhakirwe’.

Yakomeje agira ati “Ibashimishe kandi ikomeze idifashe kuzirikana ibanga ry’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya umubyeyi wacu n’umwamikazi w’Isi n’ijuru.”

Iyo ndirimbo yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu munsi tariki ya 15 Kanama 2020, yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b’indirimbo ba Chorale Christus Regnat.

Umva hano indirimbo Duhakirwe ya Christus Regnat


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA