AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Chorale Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bazirikana isozwa ry’ukwezi kwahariwe Bikira Mariya

Chorale Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bazirikana isozwa ry’ukwezi kwahariwe Bikira Mariya
30-05-2021 saa 16:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 915 | Ibitekerezo

Ukwezi kwa Gicurasi nk’ukwezi kwa Bikira Mariya kwamenyekanye muri Kiliziya guhera 1724 biturutse cyane cyane ku bitabo byasohotse icyo gihe byanditswe n’Abayezuwiti P. Jacolet mu 1724 na P. Dionisi mu w’i 1725. Guhimbaza Ukwezi kwa Bikira Mariya byemejwe na Papa Piyo VII muri 1815.

Ni muri uwo mujyo rero Chorale Christus Regnat ya Kiriziya Gatolika ibarizwa muri Paruwasi Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis/Remera) yakoze mu nganzo kugirango ikomeze gufasha abakristu kuzirikana uruhare rw’umubyeyi Bikira Mariya mu icungurwa rya muntu maze ibagezaho indirimbo yise “Duhakirwe”. Ikaba ari indirimbo yuje inganzo inogeye amatwi ndetse ikanyura n’umutima. Ibango remezo ry’iyi ndirimbo ni ukwisunga Bikira Mariya ngo aduhakirwe/adusabire ku Mana.

N’indirimbo igizwe n’ibitero bitanu byanditse mu njyana ya gihanga ya yindi bamwe mu bacengewe n’ubuvanganzo bita injyana ipimye. Muri uko kunoza inganzo umuhimbyi yitaye kandi ku insubirajwi n’insubirajambo, isanisha, igereranya n’imizimizo cyane nk’aho avuga, ati:Sangwa sango ridususurutsa, Saro risumba kure amasimbi, uwakwisunze nta kimuziga.

Iyi ndirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b’indirimbo ba Chorale Christus Regnat ari na we wahimbye Mama Shenge bakoranye na Andy Bumuntu na Yverry Rugamba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda.
Chorale Christus Regnat muri uyu mwaka izizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Muri ibyo bikorwa twavugamo album 5 z’amajwi ndetse n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n’icyo batumiyemo umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye 2019, n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

REBA IYO NDIRIMBO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA