Charly na Nina n’itsinda ryabahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse no mu karere basohoye indirimbo bahuriyemo na Orezi wo muri Nigeria .
Iyi ndirimbo yitwa ‘’Lazizi ‘’ ni ndirimbo y’urukundo aba bahanzi bombi baba baririmba bavuga umukunzi wabo .
Muri iyi ndirimbo hari aho Orezi aririmba mu avuga amagambo y’ Ikinyarwanda, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Pastor P mu buryo bw’amajwi naho amashusho yakozwe na Swangz Avenue .
Iyi ndirimbo Lazizi ije ikurikiye indi aba bakobwa baherutse gushyira hanze yitwa Nibyo nayo yari ikunzwe muri iyi minsi .
Charly na Nina bari baherutse gusohora indirimbo yitwa Nibyo nayo yasohokanye n’amashusho yayo
Orezi ari mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange kuko yakoranye indirimbo n’abanzi bakomeye kuri uyu mugabane nka Tekno ,Wizkid na Timaya .
Orezi ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria muri iyi minsi