AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Charly na Nina basezereye Muyoboke warebereraga ibikorwa byabo by’umuziki

Charly na Nina basezereye Muyoboke warebereraga ibikorwa byabo by’umuziki
21-02-2018 saa 08:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3867 | Ibitekerezo

Itsinda ry’abahanzikazi b’abanyarwanda bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake, Charly na Nina, batangaje ko bamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwabarebereraga ibikorwa byabo by’umuziki [manager] Alexis Muyoboke bari bamaranye igihe kitari gito.

Isezererwa ry’uyu mugabo Muyoboke n’aba bakobwa ryatangiye kumenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, ubwo aba bakobwa babitangazaga babinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Alex Muyoboke umaze kumenyekana cyane mu kuzamura impano z’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yari amaranye igihe kigera ku myaka 4 n’amezi afasha Charly na Nina mu kumenyekanisha no kureberera ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki.

Mu kiganiro Alexis Muyoboke yagiranye na City Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko Charly na Nina bamusezereye bidasubirwaho avuga ko nawe byamutunguye cyane ko bamuhamagaye babimumenyesha atari mu Rwanda.

Yagize ati “ Baraye bampamagaye nimugoroba nari i Burundi, turicara barabimbwira ndababwira nti ibyo mwabitekerejeho, barambwira bati yego. Nagerageje kubabaza niba hari ikibazo dufitanye kuko aribwo twari tukivana Uganda gukora indirimbo nshyashya ‘Try me’. Twavuganye ko tuza kongera kubiganiraho ngiye kubona mbona saa munani z’ijoro bashyize kuri Instagram ubutumwa bugaragaza ko bansezereye.”

Yavuze ko kuba aba bakobwa bamusezereye kuri we abifata nk’ibisanzwe cyane ko yakoze icyo yagombaga gukora ndetse bakaba banatandukanye nta kibazo na kimwe bafitanye.

Yagize ati “Iyo umwana yakuze akavuga ati ndasohotse ngiye kwibana, uramureka akagenda. Muyoboke ni wawundi wiyemeje gufasha umuhanzi w’umunyarwanda kandi akamugeza heza hashoboka.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo bamusezereye hari imishinga myinshi yarimo amafaranga bafatanyije gutegura, ngo kuri we yumva agomba kutabiha agaciuro akabireka kuko batigeze babana nabi mu gihe bamaze bakorana.

Abajijwe we atekereza ko yaba ahowe iki kugira ngo abe yakirukanwa atunguwe mu gihe avuga ko nta kibazo barri bafitanye yavuze ko we atazi icyabiteye gusa ahamya ko buriya abamusezereye bo bafite impamvu babikoze n’ubwo batamweruriye ngo babivuge.

Ati “ Kugeza kuri iyi saha nanjye sinzi impamvu, gusa sinavuga ko nta mpamvu ibiteye , gusa bo bambwiraga ko aricyo bifuza kandi nanjye ntabwo nabagora kuko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo.”

Muyoboke ni umwe mu bagabo bamaze kugira ubunararibonye mu gukorana n’abahanzi dore ko bimutunze kuva mu myaka ya 2008. Yatangiye gukorana na Charly na Nina mu mwaka wa 2014 ubwo batangiraga kwigaragaza maze arabazamura akaba yaragize uruhare rukomeye mu kubageza aho bageze magingo aya.

Nyuma y’imyaka isaga ine bakorana na Muyoboke, bamusezereye

Mu gihe cy’imyaka isaga ine Muyoboke yari amaranye n’aba bakobwa yabagejeje kuri byinshi bitandukanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA