Umubyeyi Cecile Kayirebwa wakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye nka Tarihinda ,Cyusa,Umunezero ,Ubumanzi n’izindi yahishuye ko yahimbiye indirimbo umwamikazi Rosalie Gicanda igihe yari afate imyaka 20 .
Iyi ndirimbo yitwa ‘Inyange’ Kayirebwa avuga ko iyi ndirimbo ifite amateka kuri we yagize ati” iyi ndirimbo Inyange nayihimbye mfite imyaka 20 nyihimbiye umwamikazi Rosalie Gicanda, icyo gihe nigaga ku Karubanda, I Butare ‘’.
Uyu Mwamikazi Rosali Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,akaba yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa wameneshejwe na Ababiligi muri 1959 aho yatangiye I Burundi .
Iyi ndirimbo Kayirebwa yahimbiye Gicanda yahihibye akiri mu mashuri y’isumbuye I Butare mbere yuko yerekeza mu mubuhungiro I Burundi .
Kayirebwa yahishuye ko indirimbo ze akunda ari 3 Harimo Inyange,Marebe na Rwanda .iyi ndirimbo Marebe ,Kayirebwa avuga ko yayiririmbye ayikuye mu muvugo w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani.
Kayirebwa kandi azwi nk’umuhanzi wahimbye indirimbo zafunguraga Radio Rwanda ndetse na Radiyo Muhabura yari iyi ngabo za RPA ,iyi ndirimbo ikaba yitwa umunezero ,Kayirebwa kandi yakomokaga kuri se w’umuhanzi ndetse wanaririmbaga Ikiratini mu Kiriziya ,ubu atuye mu gihugu cy’Ubibiligi ,aho yagiye avuye I Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye igihe imiryango y’Abatutsi yameneshwaga muri 159 .
Kayirebwa n’umwe mu babyeyi bafite ibigwi muri uyu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka 50 ishize