AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi b’ikinamico, urwenya n’ababyinnyi

Bwa mbere mu Rwanda  hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi b’ikinamico, urwenya n’ababyinnyi
5-11-2020 saa 18:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1757 | Ibitekerezo

Mukeshabatware Dismas, Niyitegeka Gratien n’abandi batandukanye bahize abandi mu bi mu babarizwa mu gisata cy’ubuhanzi bukinwe [Performing Arts], bagiye guhabwa ibihembo ku nshuro ya mbere hano mu Rwanda.

Abazatsindira ibi bihembo byiswe ‘Inganji Perfoming Arts Awards 2020’, binyuze mu gutorwa bityo ugize amajwi menshi akaba ariwe uzahembwa, bazabihabwa mu muhango uteganyijwe kuba ku wa 18 Ukuboza 2020.

Muri rusange ibyiciro by’abazahembwa birimo ; Ikinamico, Urwenya/Comedy, Ubusizi/Poetry, Imbyino gakondo ndetse n’izigezweho.

Ababitegura bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi ariko bakabona abari muri iki gisata cy’ubuhanzi bukinwe badakunze gutekerezwaho.

Umuyobozi wa ‘Inganji Performing Arts Awards’, Kalinda Isaie yabwiye UKWEZI ko abahanzi bo muri iki gisata bakora cyane kandi bagira umubare munini w’ababakunda bitewe n’ubutuwa batanga ari nayo mpamvu bakwiye gushimirwa.

Kalinda yasabye abakunzi n’abafana b’abahatanira ibihembo kubashyigikira bakabahundagazaho amajwi kugira ngo begukane ibi bihembo.

Yagize ati “Icyo dusaba abakunzi b’ibihangano bikinwe bigaragara ndetse n’abanyarwanda muri rusange gutora abakinnyi bakabahundagazaho amajwi, kuko nibyo bigaragaza rwa rukundo babafitiye na kwa kubashyigikira.”

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Niyitegaka Gratien [Papa Sava] ahataniye igihembo mu cyiciro ‘Acting Comedy Male’ aho ari kumwe n’umukinnyi wa filime Njuga, Karisa Erneste [Samusure], Yaka Mwana uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Putino, Rebero Norbert uzwi nka Digidigi n’abandi.

Ayirwanda Jean Claude uzwi nka Bushombe mu ikinamico Urunana ahatanye mu cyiciro ‘Theatre Radio Drama Male Actors’ ahuriyemo na Ndabananiye Jean de La Croix uzwi nka Shyaka mu Urunana, Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick/Urunana, Higiro Adolphe uzwi nka Shema muri Musekeweya, Mukeshabatware Dismas/Rutaganira muri Musekeweya n’abandi.

Kalinda uhagarariye Inganji Performing Arts Awards, ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda

Hari kandi icyiciro kirimo Murekatete Marium [Budensiyana], Muhutukazi Mediatrice [Kankwanzi], Liliane Karangwa [Indamutsa], Kabahizi Mariana [Chantal] ukina muri Musekeweya bahatanye mu cyiciro cyiswe ‘Theatre/Radio Rwanda Female.

Mu cyiciro cy’amatorero gakondo [Traditional Dance Troups] harimo Inganzo Ngari, Inyamibwa, Inganzi mu nganzo, Indatirwabahizi, Urwiririza, Garukurebe, Intayoberana ndetse n’itorero Imena.

Icyiciro cya ‘Traditional Dance Male’ harimo Gatore, Patrice, Gashamira Aimable, Sembuga Djuma n’abandi. Ni mu gihe mu cyiciro cya ‘Modern Dance Female’ harimo Fofo Dancer, Kelia, Arbina, Nadia, Nelly n’abandi.

Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo nka Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Umunyarwenya mwiza w’umwaka (Umugabo n’umugore [Best Comedian of The year].

Hari kandi munyarwenya ukunzwe w’umwaka (umugabo n’umugore), Best Radio Drama Script writer of the Year, umubyinnyi mwiza w’umwaka, umwanditsi mwiza w’imivugo w’umwaka, Itorero ry’imbyino gakondo ryiza ry’umwaka n’ibindi.

Gutora byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 bizasozwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Wifashisha urubuga rwa www.mni.rw ahari icyiciro cyanditseho ‘Inganji Performing Arts Awards 2020’.

Ushobora gutora unifashije uburyo bwa Mobile Money. Wemerewe gutora inshuro zose ushaka ku munsi, ariko ukabikora nyuma y’iminota 30’.

Kanda hano utangire guha amahirwe uwo ushyigikiye muri ibi bihembo kanda hano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA