Itsinda rya Sauti Sol rikomeje kwamamara muri Kenya aho rikorera muzika ndetse kugeza ubu rikaba rimaze no kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika no ku isi muri rusange, ryakoranye indirimbo yitwa Afrikan Star n’umunya Nigeria witwa Burna Boy ufatwa kugeza ubu nk’umwami w’injyana nyafurika ya Afro-Pop, iyi ndirimbo ikaba ifite byinshi by’umwihariko mu muziki nyafurika.
Iyi ndirimbo ya Sauti Sol yashyizwe hanze mu minsi micye ishize, izaba iri ku muzingo wabo wa kane ugiye kujya hanze witwa ‘Afrikan Sauce’. Iki gihangano gishya cyanditswe na Burna Boy, ariko cyahanzwe na Sauti Sol (composition), umuziki utunganywa/uvangwa ndetse unarangizwa na Supersonic Africa, naho amashusho yayobowe ndetse anafatwa na Mex Films.
Burna Boy wakoranye indirimbo na Sauti Sol, yatangaje ko gukorana na Sauti Sol byari byiza, imikoranire n’imyitwarire byabo ngo byari agahebuzo kandi gukorana nabo byatumye baba umuryango umwe binyuze mu muziki.
Kuva iyi ndirimbo yajya hanze, abakunzi ba muzika ku mugabane wa Afurika bakomeje kugaragaza ko ari igihangano cy’agahebuzo haba mu buryo icurangitse, amajwi y’abayiririmbye ndetse n’uburyo igaragaza ubwiza bw’umukobwa w’umunyafurika.
UMWIHARIKO W’UMUZINGO WA AFRIKAN SAUCE
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 kugeza ku iherezo ryawo, Itsinda rya mbere muri Afurika rizwi nka Sauti Sol rizajya rishyira hanze indirimbo buri kwezi rifatanyije n’abahanzi batandukanye muri Afurika. Afrikan Sauce niwo mushinga w’iri tsinda wa mbere uzaba ugizwe n’ibihangano bafatanyije n’abandi. Izaba iriho abahanzi batandukanye bafatanyije bakomeye muri Afurika. Ibihangano bigizwe n’ihuriro rya Neo-Pop ndetse n’amajwi meza y’abanyafurika ivuga ku kuri ku bijyanye n’urukundo n’uko ubuzima bwifashe muri Afurika.