AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bijoux wambitswe impeta bikarangirira aho ari mu rukundo n’umuhanzi nawe wigeze kugira uwo ayambika

Bijoux wambitswe impeta bikarangirira aho ari mu rukundo n’umuhanzi nawe wigeze kugira uwo ayambika
10-08-2021 saa 14:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2576 | Ibitekerezo

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri film nyarwanda wigeze kwambikwa impeta n’umusore wamusabaga kumubera umugore, ari mu rukundo n’umuhanzi Lionel Sentore na we wigeze kwambika impeta umukobwa.

Bombi basa nk’abafite ibyo bahuriyeho kuko yaba umukobwa cyangwa umuhungu bombi bigeze gutera intambwe ibaganisha mu byo kubana n’abo bakundanaga.

Muri Gashyantare 2020 umuhanzi Lionel Sentore yambitse impeta Mahoro Anesie amusaba kumubera umugore undi arabimwemerera naho Munezero Aline AKA Bijoux na we yambikwa impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin muri Kanama 2020.

Bombi ibyabo byarangiriye aho none ubu binjiye mu rugendo rw’urukundo nk’uko bigaragazwa na Bijoux ubwe.

Ku mbuga nkoranyambaga za Bijoux hamaze iminsi hagaragara amafoto adashidikanywaho ko ari mu rukundo na Lionel Sentore usanzwe atuye mu Bufaransa.

Mu magambo asize umunyu, Bijoux yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze uriya musore maze agira ati “Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro !” ubundi ashyiraho utarangabyivumviro tw’umutima dusanzwe tugaragaza urukundo.

Ubu bwo yeruye agira ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Lionel Sentore asanzwe azwi mu ndirimbo za gakondo akaba atuye mu Bufaransa aho na we yari yarambitse impeta umukobwa wigeze kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda ariko na bo bikarangira uko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA