AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bidasubirwaho, The Ben agiye kwitabira igitaramo kuri Sitade Amahoro

Bidasubirwaho, The Ben agiye kwitabira igitaramo kuri Sitade Amahoro
2-12-2016 saa 07:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5323 | Ibitekerezo

Nyuma y’imyaka isaga irindwi The Ben na Meddy baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi badakoza ikirenge cyabo mu Rwanda, noneho bidasubirwaho The Ben agiye gukorera igitaramo i Kigali, kuri Sitade Amahoro iri i Remera.

Kompanyi ya EAP isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye birimo n’igitaramo ngarukamwaka kiba ku bunani kizwi nka East African Party, yamaze gutegura igitaramo kizaba tariki ya Mbere Mutarama 2017, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru w’ubunani, The Ben akazaba ari we muhanzi w’imena.

The Ben azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Charly&Nina, Bruce Melodie na Yvan Bravan, kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’amafaranga 5.000 mu myanya isanzwe.

The Ben yagiye avuga kenshi ko azaza mu Rwanda ariko igihe yatanze nticyubahirizwe ndetse abantu benshi bari bamaze kwishyiramo ko ibyo kugaruka mu Rwanda bitari vuba, ariko iki gitaramo cyamaze gutegurwa ndetse n’ibikorwa byo kucyamamaza bikaba byatangiye, ni uburyo ntakuka ku banyarwanda bwo kongera kwibonera uyu musore abaririmbira imbonankubone.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA