Nyuma y’uko mu minsi ishize hacicikanye amakuru avuga ko itsinda rya Dream Boyz riri mu marembera nyuma y’uko Platini yari yatangiye kugaragara arimo gukora umuziki ku giti cye adafatanyije na mugenzi we TMC, ubu Platini yakuyeho urujijo anemeza ko itsinda Dream Boyz rigiye kuba amateka mu muziki w’u Rwanda.
Nemeye Platini yahamije ko ubu yatandukanye na mugenzi we TMC ndetse ubu akaba agiye kujya akora umuziki wenyine bityo akaba yanahinduye izina yakoreshaga rya ‘Platini’ akazajya yitwa ‘P’.
Platini kuri ubu watangiye gukoresha izina rya P mu muziki yatangaje ko abamamazaga ibikorwa bya Dream Boyz babihagarika ahubwo bagashyigikira izina P agiye kujya akoresha muri iyi minsi ari nabyo bihamya neza ko mu buryo budasubirwaho ko Dream Boyz yasenyutse.
Platini umaze iminsi azenguruka mu bitaramo bya Tour du Rwanda yavuze ko byamugoye kuba yarajyaga ku rubyiniro wenyine kuko yari asanzwe ajyanaho na mugenzi we TMC avuga ko amufata nk’umuvandimwe we gusa ngo icyo yishimira ni uko yakirwaga n’umubare munini w’abafana.
TMC ubwo aherutse kugira icyo avuga ku isenyuka ry’iri tsinda yagize ati ”Ntabwo aho imyaka igeze tubona viziyo kimwe buri wese afite intumbero ye gusa icyiza ni uko turi abavandimwe.”
Dream Boyz ni itsinda rimaze imyaka igera kuri 11 rikora umuziki mu Rwanda ndetse rikaba ryari ryarigaruriye imitima ya benshi bakunze kwiyita ‘indatwa’. Ryari rigizwe n’abasore babiri aribo Nemeye Platini kuri ubu wiyise P na Mujyanama Claude wari uzwi ku izina rya TMC, ubu akaba yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.