AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Beyoncé yaririmbye ko umugabo we Jay-z akomoka mu Rwanda

Beyoncé yaririmbye ko umugabo we Jay-z akomoka mu Rwanda
20-07-2019 saa 09:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2754 | Ibitekerezo

Umuririmbyikazi uri mu bakomeye mu Isi yakoze mu nganzo ye aririmba indirimbo nshya yise ‘Mood 4 Eva’ iri kuri Album ye nshya "The Lion King : The Gift" avugamo ko Jay-z umuraperi wo muri Amerika akaba n’ umugabo we afite ibisekuru mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu, Beyoncé Knowles afatanyijemo n’uyu mugabo we Jay- Z n’umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmba mo ati : "My baby father, bloodline Rwanda".

Ntibizwi neza niba koko ibisekuru by’umugabo we Jay-Z -bafitanye abana batatu biri mu Rwanda, cyangwa byari iby’inganzo y’abahanzi gusa.

Ikizwi ni uko muri Album nshya Beyoncé yasohoye uyu munsi yiyegereje cyane umugabane wa Afurika, ndore ko aherutse no kuririmba Igiswahili.

Mu ndirimbo 27 zigize iyi Album indirimbo zimwe zaririmbwe izindi yaziririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Muri abo bahanzi harimo ; Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.

Muri iriya ndirimbo "Mood 4 Eva" baririmbamo ibindi bintu cyangwa abantu byerekeye Afurika nka Nelson Mandela, Jay-Z akigereranya mu butunzi na Mansa Musa (umwami w’abami w’ubwami bwa Mali, bivugwa ko ari mu bantu batunze kurusha abandi mu mateka y’isi).

Muri iyi ndirimbo kandi Beyoncé aririmba ko ari "Umwamikazi wa Sheba" (Queen of Sheba), uyu avugwa mu mateka ko yavuye muri Afurika akajya gusura umwami Salomon w’Abisiraheli.

Kuri iyi Album nshya kandi indirimbo ya Beyoncé yise ’Spirit’ itangizwa n’amagambo y’igiswahili aririmbwa ngo ’Uishi kwa muda mrefu mfalme’ (bivuze : urambe mwami).

Kubera iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga bigenda bigerwaho, abahanga mu bukungu bavuga ko isoko rishya ryo gucuruzaho n’ibihangano by’ubuhanzi n’ubugeni mu gihe kiri kuza ari Afurika.

Abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko Beyoncé n’umugabo we bashaka kurushaho kwiyegereza no kwigarurira abakunzi ba muzika kuri iri soko rishya riri kuzamuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA