AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bamwe mu bahanzi bashenguwe n’icyemezo cya Meddy wahagaritse gutunganya umuziki

Bamwe mu bahanzi bashenguwe n’icyemezo cya Meddy wahagaritse gutunganya umuziki
13-06-2018 saa 10:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6623 | Ibitekerezo

Abahanzi nyarwanda barimo Tom Close, Uncle Austin n’abandi bashenguwe bikomeye n’icyemezo cyafashwe na Meddy Saleh wari umaze kwamamara mu Rwanda mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo kuri ubu akaba yamaze gusezera muri aka kazi nk’uko yabitangaje muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 13 Kamena 2018.

Meddy Saleh yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram ko kugeza ubu yamaze guhagarika ibi bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi anashimangira ko abo yari afitiye imishinga itararangira bazabanza bakayirangiza hanyuma akabona gusezera burundu.

Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abahanzi Nyarwanda bagenda bagaragaza amarangamutima yabo kuri iki cyemezo cyafashwe na Meddy Saleh wari umaze kwigarurira isoko rya benshi muri bo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Uncle Austin yavuze ko atabyishimiye nk’umwe mu bahanzi uvuga ko yari afite na gahunda y’uko indirimbo ze ebyiri nshya ari Meddy wari kuzatunganya amashusho yazo.

Uncle Austin kandi yavuze ko icyifuzo cye ari uko Meddy yabitekerezaho neza akaba yafata undi mwanzuro uteri uwo kureka umwuga we gutyo

Ku rukuta rwa Instagram Tom Close nawe yavuze ko niba koko Meddy yatekereje neza kuri uyu mwanzuro yafashe nta kibazo ariko kandi ngo ntabwo yakwemera ko iri ariryo herezo ry’urugendo yari yaratangiye rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

Umunyamakuru Philpeter nawe anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko cyaba ari igihombo gikomeye ku ruganda rwa muzika Nyarwanda mu gihe uyu mugabo yaba aretse burundu gokora amashusho y’indirimbo.

Yakomeje agira ati “Na ya ntambwe twari tumaze gutera ku bijyanye n’amashusho akorerwa imbere mu gihugu yaba isubiye irudubi. Ikirenze ibyo birantera kwibaza byinshi ku iherezo ry’uru rugendo”
Meddy Saleh yafashe icyemezo cyashenguye abahanzi, abanyamakuru n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwandaUwo hagati, Meddy Saleh wakoze indirimbo nyinshi ndetse yanakoze iya Koffi Olomide

Mu ndirimbo ya koze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA