AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bahati wahoze muri Just Family yashinze ‘Label’ igiye kuzamura impano z’abahanzi

Bahati wahoze muri Just Family yashinze ‘Label’ igiye kuzamura impano z’abahanzi
19-06-2020 saa 11:59' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 711 | Ibitekerezo

Umuhanzi ubivanga no gukina filimi, Bahati Makaca yavuze ko nyuma yo kubona ko itsinda rya Just Family yamenyekaniyemo risenyutse burundu yahisemo gushinga inzu ifasha abahanzi by’umwihariko abakiri bato bafite impano ariko bakigorwa n’ubushobozi bwo kuzigaragaza.

Itsinda rya Just Family ryahoze rigizwe n’uyu Bahati, Jimmy na Croidja riri mu yigeze kukanyuzaho hano mu gihugu ndetse ntibyashobokaga ko uvuga abahanzi bakomeye ngo nugera mu matsinda uvuge atatu hatarimo aba basore batatu bamamaye mu ndirimbo nka ‘Rimwe Gusa, Bakubwire, Turiho, Nyemerera, Bindimo n’izindi nyinshi.

Iri tsinda rikiri mu mitima ya benshi mu Rwanda, ryaje gusenyuka bwa mbere muri 2012 biturutse ku makimbirane yari avuye ku makimbirane ashingiye ku mafaranga yari yavuye mu gitaramo cyo kumurika Alubumu i Rubavu bashinjaga Bahati ko yabibye Croidja ahita ajya muri Afurika y’Epfo.

Bongeye kwiyubaka muri 2016 bagaruka Croidja ataririmo ahubwo asimbuzwa uwitwa Chris wari uturutse i Burundi.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bahati

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Bahati wumvikana nk’utagitekereza ukongera kwihuza kwa Just Family yavuze ko uburyo iri tsinda ryasenyutse nawe ababibonera ibisobanuro.

Ati “Navuga ko idahari kuko nanjye uburyo yavuyeho ntabwo mbuzi kuko nk’ubu hano mu rugo mfite video za Just Family twagombaga gushyira hanze. Coronavirus yaje Croidja ari mu Burundi ngiye kumva numva ngo yasubuye muri Afurika y’Epfo.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu dufite indirimbo twakoranye n’abandi bahanzi, hari iyo twakoranye na Oda Paccy dufite indirimbo zigera muri enye. Mba nibaza amaherezo kuko Jimmy nawe ntabwo tuvugana njyewe mpugiye mu kazi kanjye ndi kujya mbere.”
Uyu musore avuga koi zo ndirimbo enye za Just Family bitazamubuza kuzishyira hanze ngo abantu bazumve bumve ko arizo za nyuma.

Yagize ati “Ntabwo mfite umwanya wo gusubira inyuma kureba ibyarangiye, gusa uko byagenda kose izo ndirimbo nzazisohora abantu bazumve, bumve ko ari iza nyuma za Just Family. Nonese zapfa ubusa zarishyuwe ? Nanjye ibya Just Family impamvu ntakunda kubivugaho cyane byaranyobeye.”

Bahati avuga ko nk’umuntu ufite izina rikomeye muri muzika adashobora kureka umuziki ahubwo agiye kuwukora mu bundi buryo abinyujije mu gushyigikira no kuzamura abana bato bafite impano ariko badafite ubushobozi.

Uyu musore atangaza ko kuri ubu yamaze gushinga inzu ifasha abahanzi ‘Music Label’ gutunganya ibihangano byabo haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho [Audio&Video].

Yagize ati “Turi gukora music label, mfatanyije n’abantu dusanzwe dufatanya mu mushinga wanjye wa film ariko ntabwo ari aho bizagarukira kuko mfite inzozi nini cyane.”

Bahati ntabwo atangaza ibijyanye n’abahanzi basinye gufashwa muri iyi label ariko avuga ko bahari ndetse mu bihe biri imbere bazabamurikira itangazamakuru n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu musore avuga ko afite inzozi zo gutanga umusanzu mu kuzamura umuziki n’abanyempano badafite ubushobozi akanasaba abandi bahanzi bakuru gutekereza kuri icyo kintu nk’uko bamwe muri bo babitangiye.

Iyi label itaratangazwa izina kuri ubu uretse Bahati wayishinze ndetse akaba ayibarizwamo nk’umuhanzi abandi bantu bazwi bayibarizwamo ni Producer El Lo Beat ndetse na M Huggor wamenyekanye mu gutunganya amashusho y’abahanzi.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bahati

Video:Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA