Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB bwatangaje ko bwataye muri yombi absore bariri bakekwaho kwiyitirira umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda, Burabyo Yvan uzwi ku izina rya ‘Yvan Buravan’ bakaba baramwiyitirye bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakambura abantu biganjemo abakunzi b’uyu muhanzi.
Aba basore ni Ndungutse Emmanuel na Shema Eric bakaba bakurikiranyweho kwiyitirira umuhanzi Yvan Buravan ku mbuga nkoranyambaga bagamije kwiba abakunzi be nk’uko RIB ibitangaza.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko Ndungutse Emmanuel na Shema Eric bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, anakomeza agira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu byaha bikoresheje ikoranabuhanga kuko uzabifatirwamo wese atazihanganirwa.
Ati “RIB iraburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu byaha bikoresha ikoranabuhanga kandi ibamenyesha ko itazihanganira abo aribo bose bazabifatirwamo.”
Akoresheje urukuta rwe rwa Twitter, umuhanzi Yvan Buravan tariki ya 25 Gashyantare 2020 nibwo yanditse asaba RIB na MTN ubufasha bwo gukurikirana abantu bari bamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga za Facebook bagasaba abantu amafanga bakoresheje izina rye aho bari banatanze nimero ya telephone abantu boherezaho amafaranga.
Mu butumwa uwitwa Burabyo Yvan (iri niryo zina bwite rya Yvan Buravan) yacishije kuri Facebook bwagiraga buti “Yvan Buravan ndabasuhuje kandi mbashimiye mbikuye ku mutima urukundo mukomeje kunyereka. Ariko ndamenyesha abafana banjye byumwihariko abakunzi banjye ko pfite proje na Diamond Pluntinam none nkaba mbasaba inkunga number ni 0781402914 ”
Yvan Buravan akimara kubona ubu butumwa bw’abamwiyitiriye yahise abimenyesha RIB na MTN asaba ko uyu muntu ri gukoresha iyi nimero yakurikiranwa kuko yamwiyitiriye kandi akaba akomeje kwiba abantu ibyabo.
Ubutumwa Yvan Buravan yari yanditse asaba RIB na MTN ubufasha bwo gukurikirana abamwiyitiriye