Muri kino gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina (Dance Champion Rwanda) azazenguruka intara zose z’igihugu.
Aya amarushanwa azatangirira i Kigali kuwa 2 Ukuboza biteganyijwe ko azanyura mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Kayonza, Huye, Musanze na Rubavu, maze abahize abandi bakazahurira na none mu irushanwa ritegura abazahatana ku munsi usoza iryo rushanwa mu gitaramo ku rwego rw’igihugu ku itariki 30 Ukuboza 2017 i Kigali.
Amatsinda y’ababyinnyi ndetse n’ababyina ku giti cyabo umuntu umwe umwe nibo bemerewe kwitabira aya marushanwa yateguye ku bufatanye n’ibindi bigo byigenga ndetse n’ibindi bishamikiye kuri leta bitandukanye.
Ubuyobozi bwa BTN TV butangaza ko aya marushanwa ari umwanya mwiza ku bana b’ U Rwanda mu kumurika impano zabo zihariye ndetse no kuboneraho gusabana na bagenzi babo muri bino biruhuko banatsindira kandi ibihembo bitandukanye.
Muri aya marushanwa azajya aba buri mwaka kwiyandikisha ku bahiganwa ni ubuntu kandi akazajya atambuka LIVE kuri BTN TV nkuko ubuyobozi bwakomeje bubitangaza.
Ingengabihe y’amarushanwa
Tariki 22 hakaba amarushwanwa azahuza abazaba bahagarariye uturere twose hatoranywemo abazahatana kuri Final. Bikazabera kuri Club Rafiki
Tariki 30 Ukuboza 2017 akaba ariho hazaba final izanataramiramo umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Africa y’iburasirazuba Nimbona Jean Pierre uzwi ku izina rya Kidum.
Biteganyijwe kandi ko usibye kwidagadura no kurushanwa, muri aya marushanwa hazanatangirwa ubutumwa bunyuranye bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, Inda zitateguwe ndetse n’izindi ngeso mbi zibangiriza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.