AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Australia : Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo “Ugendane nanjye” yakomoye ku rupfu rw’umugore we

Australia : Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo “Ugendane nanjye” yakomoye ku rupfu rw’umugore we
21-02-2022 saa 17:13' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2076 | Ibitekerezo

Umukozi w’Imana witwa Bishop Justin Alain utuye muri Australina hamwe n’umuryango we, yashyize hanze indirimbo ya kabiri yitwa “Ugendane nanjye” yanditse ku munsi umugore we yitabaga Imana mu mwaka wa 2016 tariki 12 Gashyantare. Yavuze ko ari isengesho yasenze kuri uwo munsi w’agahinda.

Bishop Justin Alain niwe washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rehoboth Divine Healing Church n’umuryango Rise and Shine World Ministry ukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ni umunyarwanda umaze kumenyekana mu gukora ibiterane mpuzamahanga.

Igiterane aherutse gukora ni icyo gusengera Isi, cyabereye ku migabane yose y’Isi ariko kiba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni igiterane yise ’Pray For Our World’ (Dusengere Isi yacu) cyabaye mu mwaka wa 2021, kimara ibyumweru bitanu kuva tariki 02 Kanama 2021 gisozwa tariki 05 Nzeri 2021.

Magingo aya yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuva yinjiye mu muziki. Indirimbo yamwinjiye mu muziki yitwa “Akira Ishimwe” yagiye hanze mu ntangirizo za 2022, hanyuma iya kabiri yasohoye ni iyi yise “Ugendane nanjye” y’inkuru mpamo y’isengesho yasenze umunsi umugore we yitaba Imana akamusigira abana batatu barimo n’uruhinja.

Ati “Indirimbo “Ugendane nanjye” ifite amateka akomeye ku buzima bwanjye. Mu by’ukuri iryo jambo ‘Ugendane nanjye’ ni isengesho nasenze umunsi umugore wanjye yitabaga Imana nkasigarana abana bato harimo n’uwari umaze iminsi avutse”. Yavuze ko hashize imyaka 6 umugore we yitabye Imana kuko yatabatutse tariki 12/02/2016.

Bishop Justin Alain yabwiye UKWEZI ko mu gihe gito amaze mu muziki yasanze ari byiza cyane. Ati “Kuririmba navuga ko nasanze ari byiza kuko nta kintu kigora umuntu iyo agishyizeho umuitima. Uzakubwira ko kuririmba ari bibi azaba akubeshye kuko na satani ubwe arwanya uwo murimo kuko azi ibyiza biwurimo akiri mu ijuru. Rero nasanze ari byiza doreko n’ubundi byambereye byiza kuva kera. Aba kristo babyakiriye neza kuko barabizi ko mbikunda. Kandi barabishyigikiye cyane”.

Ku bijyanye n’imbogamizi amaze guhurira nazo mu muzki, yagize ati “Imbogamizi ntabwo zabura ariko iyo uzi icyo ushaka byanga bikunda ukigeraho. Nahuye na byinshi cyane mu gukora iyi ndirimbo kuko Satani yarayirwanije cyane ngo idasohoka yaba aba producer bagiye bahura n’ingorane cyane mu mitunganirize yayo ugasanga bagize ibibazo mu bikoresho byabo bikangirika mu gihe bari gukora indirimbo, bagahura n’uburwayi kugeza n’aho umunsi twari kuyishyira hanze wahindutse bitewe n’izo mbogamizi zose zitandukanye”.

Yakomeje avuga ko kuba amashusho y’iyi ndirimbo yarafatiwe mu Rwanda no muri Australia byasabya imbaraga nyinshi ari nayo mpamvu itasohotse ku itariki yifuzaga.

Ati “Ikindi kuko indirimbo yakorewe ahantu hatandukanye ndavuga ibihugu bitandukanye urumva byasabye ingufu nyinshi cyane guhuza amashusho mboneraho no gushimira ikipe yose yakoze kuri iyi ndirimbo, mu by’ukuri bakoze akazi katoroshye”.

Yasoje agira ati “Inyungu nishimira ni uko ubutumwa buri mu ndirimbo bumaze kujya aho bureba. Numva ariyo nyungu ikomeye nakwishimira. Nzi ko uwo Imana yageneye gukira umutima binyuze muri iyi ndirimbo ubu butumwa buzamugeraho, andi azabone kugira neza kwa Yesu”.

REBA HANO INDIRIMBO “UGENDANE NANJYE” YA BISHOP JUSTIN ALAIN


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA