AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Asigaye azwi cyane nk’Ingagi ! Ikiganiro na DDumba umaze kwamamara mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi

Asigaye azwi cyane nk’Ingagi ! Ikiganiro na DDumba umaze kwamamara mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi
19-08-2020 saa 16:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2431 | Ibitekerezo

Umunyarwanda DDumba Muzafaru Semitego wamamaye mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba atangaza ko afite inzozi zo kuzamura ibendera ry’u Rwanda by’umwihariko umuziki w’abahanzi nyarwanda ukajya ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu abahanzi baba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu nka Tanzania, Uganda n’ahandi mu Karere basigaye bakora indirimbo yamara kurangira bagasigarana ikibazo cy’uko iragera ku bo bayigeneye.

Abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse na TikTok igezweho muri ibi bihe, DDumba ni umwe mubo abahanzi bahita batekereza guhamagara bamusaba kubafasha kwamamaza indirimbo zabo abinyujije mu kuyisubiramo mu buryo bwihariye umuntu yagereranya n’ibizwi nka ‘Cover’.

Uyu musore wavukiye I Mbarara muri Uganda akaza gukurira mu Rwanda ari naho yize amwe mu mashuri ye, kuri ubu aba muri Canada aho abana n’umuryango we ndetse abana be babiri yabyaranye n’umugore batabana niho baba.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko urukundo yari afitiye umuziki kuva mu bwana arirwo rwatumye atangira gusubiramo indirimbo z’abahanzi muri ubu buryo ariko akabikora yishimisha kuko atigeze atekereza ko byagera kuri uru rwego.

Mu mpera za 2019, nibwo yasubiyemo indirimbo ya Eddy Kenzo yise Semyekozo bituma uyu muhanzi ayisangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati “Indirimbo ya Eddy Kenzo yayikoze amaze iminsi avugwa nabi mu rukundo rwe n’uwari umugore we dore ko bari bamumutwaye, bityo abantu bari bamaze iminsi bamubwira ko ari ibyo yikora.”

“Ni ibintu byamugizeho ingaruka cyane rero akoze iyo ndirimbo, yayishyize kuri YouTube nk’uyu munsi noneho ngeze mu rugo nsanga Maman wanjye ari kumva iyo ndirimbo nyumvise numva ni nziza.”

Ddumba avuga ko yahise ayimanura ayibika muri telefone ye ku buryo yagiye mu cyumba ayumva amasaha abiri kubera ko bwari bwije bigeze mu gitondo aragenda akora iyo ndirimbo.

Ati “Ni ukuvuga ko yari imaze nk’amasaha 15 isohotse nanjye ndayikora nyishyira kuri Instagram, noneho Eddy Kenzo afata k aka video agashyira ku rukuta rwe aranshimira cyane ku buryo ariho hantu nahise nkura abantu benshi bankurikira batangira kuza kureba ibikorwa byanjye byose ntangira kuba icyamamare.”

Reba hano ikiganiro twagiranye na DDumba

DDumba avuga ko nyuma y’iyo ndirimbo ya Eddy Kenzo yakomeje gusubiramo izindi ndirimbo zirimo iz’abahanzi bo muri Uganda, Tanzania ndetse n’iz’abahanzi Nyarwanda ari nazo ari kwibandaho kugira ngo azizamure muri iyi minsi.

Uyu musore umaze gushimirwa n’abahanzi b’ibyamamare barimo nka Mboso, Rayvanny, Tanasha Donna ndetse n’abandi benshi ababazwa n’uko abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki batamushyigikira nk’uko bimeze mu bindi bihugu.

Ati “Ikimbabaza ni uko usanga nk’iyo nshyize indirimbo nasubiyemo y’umuhanzi nyarwanda, usanga abantu bagaragaje ko bayikunze [bakanze likes] ari bake cyane ugereranyije n’iyo nakoze indirimbo y’umuhanzi wo muri Uganda cyangwa Tanzania.”

Avuga ko “Nk’ubu iyo ugiye muri Kenya usanga abantu bari kuririmba indirimbo ya Bruce Melodie cyangwa iya Davis D, nta handi bayumviye ari kuri njyewe. Urumva ni ikintu gikomeye ni itafari mba ndi gushyira ku muziki nyarwanda.”

DDumba avuga ko kugeza uyu munsi wa none ari mu banyarwanda bamaze kuba ibyamamare abikesha ibikorwa bye ari nayo mpamvu asaba abahanzi Nyarwanda kumwegera ngo abafashe kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati “Ahantu nzwi gake ni mu Rwanda, ubu nabaye nk’Ingagi nanjye uvuga u Rwanda abantu bagahita bantekereza bitewe n’uko maze kumenyekana cyane.”

DDumba Muzafaru Semitego avuga ko ibyo akora agendera ku nama n’impanuro yahawe na Maman we wamusabye kujya akora cyane kuko ateshutse byatuma atsindwa kandi n’umuryango wose ukaba utsinzwe.

Reba hano ikiganiro twagiranye na DDumba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA