Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyabirori (MC) Anita Pendo, aherutse guhanurirwa n’umukozi w’Imana w’umuvugabutumwa bari mu ruhame rw’abantu, amubwira ko atwite. Uyu mukobwa na we yemera ko ibi byabayeho, agaca n’amarenga ko byaba ari ukuri n’ubwo atabyerura.
Hari amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko hagati muri uku kwezi kwa Mutarama 2017, hari ahantu Anita Pendo yajyanye n’abandi bantu basengana, bajya gusura umwe muri bagenzi babo, nyuma baza no gufata umwanya barasenga, ari naho umuvugabutumwa yaje guhanurira Anita muri urwo ruhame rw’abantu, amumenyesha ko atwite.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Anita Pendo, ntiyahakanye iby’ubwo buhanuzi. Yemera ko ayo masengesho koko yabayeho ndetse n’umukozi w’Imana akaba yaramuhanuriye, ariko akavuga ko ibyo yahanuriwe byose atari byiza ko yabishyira hanze, kuko bitareba abantu bose.
Anita avuga ko yemera ko Imana ijya ivuga kandi ikavugira mu bantu ari nabyo yita ubuhanuzi bw’ukuri, n’ibyo yahanuriwe icyo gihe (n’ubwo adashaka kuvuga ibyo ari byo) akaba yumva ko ari Imana yabivuze.
Twamubajije niba koko yaba atwite twirengajije ibyavuzwe muri ubwo buhanuzi, ndetse tumubaza niba iyo nda ari iy’umusore bamaze igihe bakundana wahoze ari umunyezamu w’amakipe ya Rayon Sports na Mukura VS Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, yanga kubishimangira maze mu magambo macye asubiza agira ati : "Binabaye ari byo byaba ari byiza kuko umwana uko byagenda kose ni umugisha."
Anita Pendo na Ndanda bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo
Hari ubucukumbuzi kandi ikinyamakuru Ukwezi.com cyakoze, tureba ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye Anita akoresha cyane cyane kuri Instagram, dusanga muri iyi minsi yarakunze gushyiraho utuntu tugaragaza ko yaba atwite ndetse ko yiteguye kuba umubyeyi.