AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Anita Pendo agiye gukora ubukwe n’umunyezamu Ndanda bamaze igihe mu rukundo

Anita Pendo agiye gukora ubukwe n’umunyezamu Ndanda bamaze igihe mu rukundo
27-01-2017 saa 15:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 26435 | Ibitekerezo

Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyabirori (MC) Anita Pendo, amaze igihe ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyezamu w’umupira w’amaguru uzwi nka Ndanda wafatiye amakipe atandukanye mu Rwanda. Bombi bamaze igihe bagaragaza byeruye ko bakundana, none bagiye no gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Bari mu buryohe bw’urukundo bamazemo igihe, barateganya no kurushinga

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Anita Pendo n’uyu wahoze ari umunyezamu w’amakipe ya Rayon Sports na Mukura VS Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, bamaze kwemeranywa kuzabana ariko amatariki y’ubukwe bwabo akaba ari yo ataremezwa ngo bereke inshuti n’imiryango ibirori.

N’ubwo aba bombi bataremeza amatariki y’ubukwe bwabo, hari amakuru avuga ko bazakora imihango ya mbere y’ubukwe mbere y’impeshyi y’uyu mwaka, kuburyo bashobora kuzasezerana imbere y’amategeko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nyakanga.

Mu kiganiro gito ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Anita Pendo, ntabwo yahakanye amakuru y’iby’ubu bukwe bwabo ariko ntiyanemeye neza iby’aya matariki. Mu bitwenge byinshi yagize ati : "Ntabwo mbizi, njyewe ntacyo mbiziho."

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016, ubwo hatangwaga ibihembo byari byiswe Smart Awards, Anita Pendo ni we wegukanye igihembo cy’umuntu w’icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe uyu mukobwa yahise yemerera abanyamakuru ko afite umukunzi, anahishura ko ari we atura iki gihembo. Yagize ati : "Mbere na mbere ngituye my boyfriend yaramfashije cyane, abo dusengana baramfashije, abo dukorana ndetse n’inshuti zanjye zose zaramfashije.”

Anita Pendo aherutse kwegukana igihembo cya Smart Awards agitura Ndanda

Kuva ubwo, aba bombi bahora bagaragaza ko baryohewe bikomeye n’urukundo rwabo. Ku rubuga rwa Instagram, Anita Pendo yahinduye amazina, yandiko ko asigaye yitwa "Anita Pendo wa Ndanda".

Anita Pendo na Ndanda baritegura kurushinga vuba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA