AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ange Kagame yashimiye uwabambitse n’umugabo we bakarimba bakaberwa - Amafoto

Ange Kagame yashimiye uwabambitse n’umugabo we bakarimba bakaberwa - Amafoto
9-06-2019 saa 18:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16923 | Ibitekerezo

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame, yashimiye abamwambitse we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, bagaserukaba baberewe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, ubwo bitabiraga ibirori ngarukamwaka by’icyumweru cyo kumurika imideli nyarwanda (Rwanda Fashion Week)

Ange Kagame, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yagiye gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) akitabira Rwanda Fashion Week ari kumwe n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma wamusabye akanamukwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Ange Kagame kandi yashimiye inzu itunganya imideli y’imbararo itandukanye y’ibikorerwa mu Rwanda izwi nka Moshions, kuba yaramwambitse neza we n’umukunzi we bakaberwa muri ibi birori. Yanashimiye kandi abateguye ibirori bya Rwanda Fashion Week bisanzwe biba buri mwaka.

Moses uyobora Moshions, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko kuba Ange Kagame yishimiye uko we n’umukunzi we bambitswe, ari ishema kuri bo ariko bikaba n’ikimenyetso cy’uko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubwiza bw’umwihariko. Yavuze ko buri wese akwiye gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda no guharanira ko birushaho gutera imbere.

Ange Kagame n’umukunzi we mu birori bya Rwanda Fashion Week. Photo : The New Times


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA