AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ange Kagame yahishuye ko konti ya Instagram iri mu mazina ye ari abamwiyitiriye

Ange Kagame yahishuye ko konti ya Instagram iri mu mazina ye ari abamwiyitiriye
23-03-2020 saa 08:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9052 | Ibitekerezo

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Ingabire Kagame yasabye abantu kudakurikira no kudaha agaciro ibishyirwa kuri konti ya instagram yafunguwe mu mazina ye bwite, kuko ari uwamwiyitiriye.

Yabitangarije mu butuma yanyujije kuri twitter kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 aho yavuze ko uwo muntu wamwiyitiriye akoporora ibyo yashyize kuri twitter akabishyira kuri instagram.

Ange Ingabire Kagame yavuze ko we nta konti agira kuri instagram, ikintu gisa n’icyatunguranye.

Abakoresha urubuga rwa twitter bababajwe no kuba hari umuntu wiyitiriye Ange Ingabire Kagame bamwe bati “uwo muntu umwami akorera azamuhemba imigeri”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ubutumwa bwa Ange Ingabire Kagame bavuze ko abiyitiriye Ange Kagame Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rukwiye kubakurikirana.

Nteziryayo ati "Bikunze kubaho cyane ko izo nkundamugayo zifungura account zikazitirira very important persons (public figure) ariko iyo tubimenye ntitubyitaho ahubwo RIB nayo ikora akazi kayo !"

Iyi konti niyo Ange Ingabire Kagame yavuze ko atari iye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA