AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Andrée, Paul na Peter b’i Musanze bahinduriwe ubuzima na ‘Be Kind Family’ batangiye gukina filime

Andrée, Paul na Peter b’i Musanze bahinduriwe ubuzima na ‘Be Kind Family’ batangiye gukina filime
23-06-2020 saa 20:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 8137 | Ibitekerezo

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sedrick Djano [Sedy Djano], yatangiye gusohora Filime y’uruhererekane yise ’Twitonze’ abinyujije mu muryango yatangije witwa ’Be Kind Family’ uzwiho ibikorwa by’ubugiraneza.

Iyi filmi yatangiye gutambuka ku rukuta rwa YouTube rw’Umuryango Be Kind, igaragaramo abagabo bagufi cyane bamaze kwamamara mu Rwanda ari bo Andrée, Paul na Peter.

Igitekerezo cyayo ni icy’uyu musore w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sedy Djano, ni umuhanzi ubivanga no kwandika filimi ndetse n’ibikorwa by’urukundo anyuza muri uyu muryango yashinze mu 2018, ku gitekerezo yakuye ku mibereho igoye abana bo ku muhanda babamo ari nabwi buzima yabayemo mu bwana bwe.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko iyi filimi ‘TWITONZE SERIES’ ari inkuru yanditse nyuma aza gusanga yanayikinamo filimi bikarushaho kuba byiza.

Ati “Naje gusanga inkuru nandikaga muri icyogihe twayikinamo Film.”

Uyu musore avuga ko kubera ko binyuze muri Be Kind Family basanzwe bafasha aba bagabo batatu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga ari nayo mpamvu bahisemo kubifashisha muri filim.

Yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho twaje gusanga ntacyo bitwaye nyuma tuganira na Andree, Paul ndetse na Peter barabitwemerera ahubwo dusanga baranabyishimiye cyane, hanyuma duhitamo kubashyira muriyi film twise "TWITONZE SERIES".”

Sedy Djano avuga ko “ Ubutumwa nagenera buri wese muri rusange, ndasaba twese ngo ushyigikire bano bavandimwe bacu, dusangiza abandi iyi filim "TWITONZE Series" kuko iterambere ryayo ni iterambere ryabo.

Yakomeje agira ati “Barashaje nta mbaraga zo gukora indi mirimo ivunanye bifitiye, rero twese nkabazi agaciro kikiremwa muntu nyamuneka dufatanye guhindurira bano bavandimwe bacu ubuzima.”

Ubusanzwe Be Kind Family imaze igihe ibafasha, haba mu kubishyurira inzu, kubambika, ndetse no kubagaburira.

Ibyo wamenya ku muryango ‘Be Kind’

Sedrick Djano [Sedy Djano] washinze Umuryango Be Kind’ nyuma yo kugirirwa ubuntu n’Imana

Uyu muryango ‘Be Kind Family’ washizwe mu 2018, utangizwa na Sedy Djano nyuma y’igitekerezo yagize abonye imibereho mibi abana bo ku muhanda muri Amerika babayemo.

Muri rusange ukora ibikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye bahabwa iby’ibanze birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kuvuza abarwayi badafite ubushobozi, kwishyurira abatishoboye amazu yo kubamo [kubakodeshereza], bakanahabwa ibiribwa, kubakorera ubuvugizi n’ibindi.

Mu gutangiza uyu muryango, Sedy Djano yabanje kujya afasha abatishoboye batuye ku mihanda(homeless) muri leta ya Texas, ari naho atuye.

Yabwiye UKWEZI, ko “Ibikorwa nkora abitangiye nyuma y’uko Imana impinduriye ubuzima ikankura ku muhanda aho nari mayibobo muri Uganda. Ni ubuzima namazemo igihe kinini cyane ariko nyuma Imana iza gukora ibikomeye.”

Umuryango ‘Be Kind’ wakomeje kwaguka kuva mu 2018, ubwo washingwaga none kuri ubu umaze kugira abanyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ati “Muri rusange intego ya BE KIND FAMILY, ni ugusangira ducye dufite n’abadafite, ndetse tukanakomeza gukorera ubuvugizi abababaye.”

Sedy Djano yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Ni wowe ndetse na Ntabe arinjye’ zose yakoranye na Serge Iyamuremye, hari kandi iyitwa Don’t judge me yakoranye na Uncle Austin ndetse na Be Kind yakoranye na Rider Man na Social Mula.

Andrée, Paul na Peter b’i Musanze bamaze kwamamara

Iyi Film yiswe ’Twitonze Series’ igaragaramo abandi bakinnyi batandukanye ba hano mu Rwanda

Umuryango Be Kind niwo usigaye ufasha mu buryo bw’imibereho aba bagabo bamamaye ku mbuga nkoranyambaga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA