AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amwe mu mateka yaranze Kamaliza umaze imyaka 24 yitabye Imana azize impanuka

Amwe mu mateka yaranze Kamaliza umaze imyaka 24 yitabye Imana azize impanuka
5-11-2020 saa 15:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4211 | Ibitekerezo

Ibinyacumi by’imyaka birashize, umuhanzikazi Mutamuliza Annociata [Kamaliza] yitabye Imana gusa n’ubwo atakibarizwa mu bazima yasize ibihangano ndetse n’amateka yaranze ubuzima azahora yibukwa kandi yubahwe mu bato n’abakuru.

Kamaliza yitabye Imana ku wa 5 Ugushyingo 1996, [Ni ukuvuga ko hashize imyaka 24], azize impanuka, akaba ari umwe mu bakobwa barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, wari ufite ipeti rya Sergent mu ngabo za APR.

Tariki 25 Werurwe 1954 ni bwo yabonye izuba, avuka kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya ubu ni mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuri iyo tariki y’amavuko ya Kamaliza, Kiliziya Gatolika yizihizagaho ukubwirwa kwa Bikiramariya ko yari agiye kubyara umukiza, ibi bikanagirana isano n’izina rye yabatijwe rya “Annonciata”.

Mu muryango w’abana 13, bane bitabye Imana bataritwa amazina hasigara icyenda, Mutamuliza yari umuhererezi mur ibose. Yavukiye kandi mu muryango w’abasizi witwaga abashambo.

Ibitaramo mu muryango byarangwaga n’imbyino, umudiho gakondo n’ibiganiro byiganjemo urwenya. Mu 1959, umuryango we kimwe n’indi myinshi y’abatutsi yarameneshejwe maze kwa Kamaliza bahungira mu Burundi.

Aha ninaho yatangiriye amashuri ye abanza mu murwa mukuru i Bujumbura. Mu 1968, nyina umubyara yaje kwitaba Imana. Ibi byatumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashatse muri Congo kubera ko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomereza amashuri ye yisumbuye i Lubumbashi mu ishuri ry’abafurere n’abasaveri riri i Likasi atangira no kuririmba mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika.

Kamaliza yamamaye cyane mu muziki wa hano mu Rwanda rwo ha mbere

Ku myaka ye y’amavuko 20, umuyobozi wa Korali yitwaga Kiromboro wari waratangajwe n’impano ya Mukamuliza Annonciata yamuhaye Gitari. Ibikorwa bya muzika bya Kamaliza muri icyo gihe, ntibyashimishaga na gato mukuru we Anna Mariya babanaga.

Uyu yashakaga ko murumuna we aba umukobwa w’umuco wo mu gikari ufite za ndangagaciro cyera zitwaga iz’umukobwa w’umutima.

Mu kumushakira uburyo yatuza akanareka kuririmba mu ruhame, yashatse kumushyingira umusore wo mu muryango mwiza nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu muco w’abanyarwanda.

Mu kutishimira icyo cyifuzo cya mukuru we, Kamaliza yasabye uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura.

Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yabaga arimo kuririmba anifata amajwi kuri kaseti (cassettes) yifashishije Radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1980, Ministeri yamwimuriye kujya gukorera ahantu kure maze yanga gusiga se umubyara ahitamo kureka akazi, ibi biza no gutuma abona umwanya uhagije wo kuririmba.

Mu 1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura, ahita anafata akazina ka Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano. Iyi yaje no kumwemererera kujya ayiririmbamo.

Kugira ngo indirimbo ze zishobore kuhitishwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu yagombaga guhindura indirimbo ze mu rurimi rw’iirundi, ariko we ahitamo kujya abivanga n’ikinyarwanda.

Mu 1984 yagiye mu gace ka Mushiha, ahari abanyarwanda benshi b’impunzi, atangira gufatanya n’itsinda ry’abasore b’abakorerabushake kubaka amashuri. Hakiyongeraho n’ibitaramo yakoraga akusanya amafaranga yabunganiraga mu kubaka.

Nta ndirimbo Kamaliza yasohoye itadafite impamvu n’imvano yayo- Ni umuhanzikazi wabaye ikitegererezo kuri benshi, ndetse abakibyuruka n’abakuze bakunda gusubiramo indirimbo ze

Kugira ngo ahure n’abarokotse Jenoside, hakiyongeraho kurera imfubyi mu kazu ke gato yari afite. Yatangiriye ku bana batatu barimo uwo yatoraguye amaze amezi make avutse, gusa yaje kwitaba Imana afite umuryango mugari w’abana 15.

Muri Gicurasi 1996 ku nkunga y’inshuti ye Nzambazamariya Veneranda na SNV yagiye mu Buhorandi gutunganya CD ye yise Humura Rwanda.

Mu mpera z’uwo mwaka, ubwo yajyaga kwa bene wabo aherekejwe na zimwe mu nshuti ze z’abaririmbyi mu kugaruka iwabo bakoze impanuka y’imodoka maze Mutamuliza anyura mu kirahure ariko ntiyahita apfa.

Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose maze ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, uwo muhanzikazi wanyuze benshi ashiramo umwuka.

Inyinshi mu ndirimbo za Kamaliza zifite impamvu :

Indirimbo Kamaliza yamwitiriwe yayihimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura Se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko Se akira atari amafaranga.

Iyitwa ‘Nzakumara irungu’ yayihimbiye inshuti ye Tereza yamuhaye Radio yajyaga yifatiraho amajwi. Uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, yamwitaga umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.

Indirimbo ‘Intare’ yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare. Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze.

Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu 1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza.

Iyitwa ‘Nimuve mu nzira yemwe’ yayihimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda. Ni mu gihe indirimbo ye ‘Laurette’ yahimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA