AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amore yisunze Big Fizzo, bafatanya kugaragaza indahiro yuzuye imitoma - Video

Amore yisunze Big Fizzo, bafatanya kugaragaza indahiro yuzuye imitoma - Video
5-01-2017 saa 14:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5325 | Ibitekerezo

Amore, umuhanzikazi w’umunyarwandakazi uba mu Bwongereza ari naho akorera muzika ye, yisunze umuhanzi w’icyamamare mu Burundi no mu karere uzwi nka Big Farious cyangwa Big Fizzo, bafatanya gukora indirimbo y’urukundo yuziyemo indahiro z’imitoma.

Umuhanzikazi Amore, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo nshya yakoranye na Big Fizzo, yadutangarije ko atangiye umwaka wa 2017 afite ingamba zo kugeza muzika ye ku rundi rwego.

Amore na Big Fizzo bafatanyije indirimbo y’imitoma.

Muri iyi ndirimbo yitwa "Die for you", Amore na Big Fizzo baba bagaragaza indahiro z’urukundo umuntu ashobora kubwira uwo yihebeye mu rwego rwo gushimangira urukundo amukunda no kurushaho kumushimisha.

REBA VIDEO YA "DIE FOR YOU" HANO :

Amore avuga ko uretse iyi ndirimbo, muri uyu mwaka wa 2017 afite indi mishinga y’indirimbo nyinshi azashyira ahagaragara kandi yizeye ko ntakabuza zizashimisha cyane abakunzi be, bikanamufasha gutera indi ntambwe mu muziki we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA