Mu bihembo bizwi nka Kiss Summer Awards bya 2021, mu cyiciro cy’indirimbo nziza kirimo eshanu zihatanye higanjemo izahuje abahanzi [Callabo] nk’iyitwa Amata ya Dj Phil Peter yafatanyije na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.
Ni indirimbo zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 mu Kiganiro gikorwa na Sandrine na Arthur.
Uretse ziriya ndirimbo eshatu zihuriyemo abahanzi barenze umwe, muri kiriya Cyiciro kandi harimo indrimbo My Vow ya Meddy itaramara igihe kinini igiye hanze ndetse na Katapila ya Bruce Melodie.
Biteganyijwe ibindi byiciro bisigaye biza gutangarizwa mu bindi biganiro bya KISS FM by’uyu munsi.
Mu mwaka wa 2018 igihembo cy’indirimbo cyatwawe na Nta Kibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 Kontwari ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa n’Igare ya Mico The Best.
Amatora azatangira vuba. Ibihembo ku bazaba batsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.
UKWEZI.RW