AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yagiye hanze benshi bakomeje kuyakurira ingofero

Amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yagiye hanze benshi bakomeje kuyakurira ingofero
4-01-2022 saa 11:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2021 | Ibitekerezo

Amashusho y’indirimbo ihuriyemo The Ben na Diamond Platnmuz, yagize hanze kuri uyu wa Kabiri aho benshi bakomeje kuyakurira ingofero kubera uburyo ari meza.

Iyi ndirimbo yari yabanje gusohoka mu buryo bw’amajwi n’amagambo (Lyrics) mu mpera z’icyumweru gishize, yari ikomeje kwishimirwa na benshi kubera uburyo igendetse mu njyana ituje.

Bamwe mu bayikunze kandi bavuga ko bishimiye kumva umuhanzi Diamond Platnumz yahogoje muri iyi ndirimbo akaba yagiye mu mujyo umwe na The Ben usanzwe uzwiho ubu buryo bwo guhogoza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze aho iyi ndirimbo iri no kuri YouTube Channel ya Diamond.

Ni indirimbo igaragaramo umukobwa witwa Nelly Alexandra Kamwelu ufite uburanga bwihariye aho aba agorora umubyimba we na wo ugira bacye.

Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Tanzania, asanzwe ari Umunyamideli umaze kubaka izina muri iki Gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA