Abashinzwe gutegura Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi 2020 rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye no kubafasha kuziteza imbere ryari riteganyijwe gutangira ku nshuro yaryo ya kabiri batangaje ko amatariki yo gutangira amajonjora yasubitswe ku mpamvu zitigeze zitangazwa.
ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa rishakisha impano z’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 kugirango zishyigikirwe ndetse zirusheho kuba zatunga ba nyirazo. Impano zitangirwa ibihembo zikubiye mu bugeni, indirimbo n’imbyino, imideli, ikinamico n’Urwenya, Filimi no gufata amafoto ndetse n’ubusizi n’ubuvanganzo.
Ni umushinga utegurwa ukanaterwa inkunga na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ku bifatanye n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC) ugashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020 nibwo ubuyobozi bw’iri rushanwa mu itangazo bwashyize kuri Twitter bwatangaje ko amajonjora ku rwego rw’akarere ari naho yari kuzatangirira yimuriwe ku itariki izatangaza mu gihe kitarambiranye.
Itangazo rigira riti ”Turabamenyesha , tubiseguraho ku mpinduka mu matariki y’amarushanwa y’ibanze ku rwego rw’akarere mu marushanwa y’icyiciro cya kabiri cya #ArtRwanda-Ubuhanzi. Amatariki mashya turayatangaza mu gihe kiri imbere.”
Byari biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze y’iri rushanwa agomba gutangira uyu munsi tariki 05 Werurwe 2020 agatangirira mu turere twa Nyarugenge, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Gicumbi, Gisagara na Nyaruguru, ubundi agakomereza mu tundi turere twose kugeza tariki ya 10 Werurwe 2020, tariki 15 Werurwe hakazaba amajonjora yo ku rwego rw’intara, akabera mu Mujyi wa Kigali.
Muri iri rushanwa hatangwamo ibihembo bitandukanye dore ko batatu ba mbere muri buri cyiciro bahabwa igihembo cya 1,000,000frw kuri buri umwe naho imishinga itatu ya mbere yo mu matsinda igahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.
Iri rushanwa rigiye kujya riba buri mwaka ryitezweho kuzamura umubare w’imirimo mu rubyiruko ndetse no guteza imbere impano zarwo.
Itariki amajonjora y’irushanwa yagombaga gutangiriraho yasubitswe