Umunyamakuru Gerard Mbabazi yagaragaje umukobwa witwa Uwase avuga ko ariwe bafatanyije urugendo rw’urukundo ndetse ko urukundo rw’Imana ruri hagati yabo.
Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu bitabiro birimo ‘Zoom In’ n’ibindi bitandukanye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza ari kumwe n’umukobwa yahise anatangaza ko ari umukunzi we.
Ubutumwa yashyize ku mbuga zirimo Facebook na Instagram buherekejwe n’iyo foto bwavugaga ko uwo mukobwa witwa Uwase ariwe bafatanyije urugendo rw’urukundo.
Ati “Niba dukundana, Imana iba muri twe kandi urukundo rwayo rwuzuye muri twe....Uwase nanjye.”
Mbabazi ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe gusa ni ubwa mbere ashyize ku mugaragaro ibijyanye n’urukundo rwe.
Gusa yari aherutse gusangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’umwana w’umuhugu , bamwe bakeka ko yaba ari uwe yabyaye n’ubwo atigeze agira byinshi atangaza kuri uwo mwana.
Uyu musore amaze imyaka igera muri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu ndetse yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.
Gerard Mbabazi yashimangiye ko Uwase ariwe bafatanyije urugendo rw’urukundo
Gerard Mbabazi yari aherutse gushyira ku mbuga ze ifoto yibajijweho byinshi