AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amafoto ya Mico yo ku munsi w’ubukwe ‘yarahiye’ yongera kwifotoza bwaramaze gutaha

Amafoto ya Mico yo ku munsi w’ubukwe ‘yarahiye’ yongera kwifotoza bwaramaze gutaha
28-10-2021 saa 17:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2475 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mico The Best uherutse gukora ubukwe, yahuye n’isanganya kuko amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe ataranogeye ijisho [ibyo cyera bitaga ko ‘amafoto yahiye’] bituma yongera kwifotozanya imyenda y’ubukwe ubwo bari mu kwezi kwa buki.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko hari uwagihaye amakuru ko Mico The Best atanyuzwe n’amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe kuko yasaga nabi.

Uwatanze amakuru, avuga ko ibi byatumye Mico The Best n’umugore we Ngwinundebe Clarissa bafata imyenda y’abageni, ubundi bakora kuri gafotozi bajya kwifoza andi mafoto.

Yagize ati “Byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Yaba Mico The Best ndetse n’umufasha we Ngwinudebe Clarisse bongeye gusangiza ababakurikira ku mbuga Nkoranyambaga amafoto y’ubukwe bwabo ariko bigaragara ko atandukanye n’ayafatiwe mu biro nyirizina byabaye tariki 26 Nzeri 2021.

Ubukwe bwa Mico bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo abakinnyi ba Film nka Ndimbati ukomeje kwamamara ndetse n’uzwi nka Nick muri City Maid wari uri no mu bamwambariye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA