AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amafoto y’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Bull Dog na Mukadaf yibajijweho

Amafoto y’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Bull Dog na Mukadaf yibajijweho
8-05-2018 saa 09:38' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 14995 | Ibitekerezo

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Two in One” y’abaraperi Bull Dog na Mukadafu, hagaragayemo umukobwa bifashishije mu mashusho yayo, wifotoje amafioto adasanzwe yatangiye kuvugwaho byinshi aho benshi bayanenga ko yamamaza ibikorwa by’ubusambanyi.

Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 07 Gicurasi 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amafoto agaragaza umukobwa wifotoreje ku basore batandukanye, mu buryo budasanzwe ndetse anambaye utwenda tugufi tumugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com yemeza ko aya mafoto y’uyu mukobwa yafashwe mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo “Two in One” y’abaraperi Bull Dog yafatanyijemo na Mukadafu.

Uburyo uyu mukobwa yifotojemo bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, dore ko bamwe bahise bayamaganira kure bashinja uyu mukobwa kwamamaza ibikorwa by’ubusambanyi bitewe n’uburyo budasanzwe yigaragajemo.

Aba basore bagiye gusohora amashusho y’iyi ndirimbo ashobora kuzagaragaramo ibikorwa n’imyitwarire bidasanzwe mu gihe hari hashize igihe gito Minisiteri y’umuco na Siporo isohoye itangazo ryamagana ibihangano bigaragaramo amashusho n’amafoto agaragaza ubwambure cyangwa ibindi bikorwa bihabanye n’umuco nyarwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA