Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza arimo akora imirimo y’ubwubatsi ariko akomeje kwibazwaho.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Nubw’ijoro’ yanakunzwe cyane mu bihe bishize ariko ntiyakorewe amashusho.
Indirimbo ‘Nubw’ijoro’ yagiye hanze ku wa 16 Werurwe 2020. Uyu muhanzi yari ayisubiyemo kuko ari iyo yakoze mu myaka ishize.
Kuri uyu wa Kabiri yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Patient Bizimana yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari gukora ubwubatsi ariko we ameze nk’umuyede [uhereza umufundi].
Uretse ayo mafoto amugaragaza nk’umuyede kandi Patient yashyize hanze indi foto imugaragaza nk’umuntu ubayeho mu buzima bubi ndetse atetse arimo kwatsa muziko bigaragara ko ubuzima butameze neza.
Aya mafoto yose uyu musore yagiye ayaherekesza amagambo avuga ngo ‘Mukomeze kunkurikira’ bivuze ko hari ibintu bishya arimo kubategurira.
Mu kiganiro gito yagiranye na UKWEZI ,Patient Bizimana yirinze kugira icyo atangaza kuri aya mafoto gusa yavuze ko hari ibikorwa arimo kandi bizashimisha abakunzi b’ibihangano bye muri rusange.
Nubwo uyu muhanzi atatangaje niba koko ayo mafoto yayafashe ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo ye ‘Nubw’ijoro’ gusa hari benshi bahise babihuze bagendeye ku butumwa buyirimo.
Mu kiganiro twagiranye muri Werurwe ubwo yamaraga gushyira hanze iyi ndirimbo yavuze ko ubutumwa buyirimo ari ubwo guhumuriza ababayeho mu buzima bwo kwibaza amaherezo y’umubabaro barimo ikabibutsa ko hari iherezo kandi bakwiye gutekereza bizeye.
Yavuze ko yayikoze agendeye ku bihe Isi irimo by’umubabaro aho abantu bibaza ku ireme ry’ubuzima bwabo aho nta gutabarwa bafite ariko bakwiye kumenya ko Yesu ariwe mucunguzi kandi hari igihe kizagera akabatabara.
Ati “Ni indirimbo ijyanye nibi bihe turimo nibyo twitegura kujyamo by’Icyunamo, nubw’ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kigeraho kikaza.”
Indirimbo ‘Nubw’Ijoro’ ni iya mbere uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020, nyuma y’iyitwa ‘Ndagarutse’ yaherukaga gukora mu mpera za 2019.
Patient Bizimana yagaragaye arimo kwatsa muziko bigaragaza umuntu ubayeho mu buzima butari bwiza cyangwa buhenze
Aha yari ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, bigaragara ko ari guhabwa amabwiriza n’ushinzwe kubakisha
Patient Bizimana aha yari afite igitiyo n’ikijerekani batwaramo isima cyangwa umucanga/umusenyi wo kubakisha
Reba ibitekerezo abantu bakomeje gutanga ku rukuta rwa Instagram rwa Patient Bizimana
Umva hano indirimbo nshya ya Patient Bizimana bikekwa ko ariyo ari gufatira amashusho