AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Alyn Sano nyuma yo gutsindwa The Voice Afrique yagarutse mu Rwanda

Alyn Sano nyuma yo gutsindwa The Voice Afrique yagarutse mu Rwanda
6-05-2021 saa 09:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 862 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gutsindwa mu irushanwa The Voice Afrique ryaberaga muri Côte d’Ivoire, yagarutse mu Rwanda akaba yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Alyn Sano yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2021.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yishimiye kugaruka iwabo.

Uyu muhanzikazi yashimye Imana n’abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe mu irushanwa rya The Voice Afrique.

Uyu mukobwa wagarukiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa The Voice Afrique, yavuze ko rwari urugendo rutoroshye.

Ati “Ndashima n’abanshyigikiye mwese, kugera muri kimwe cya kabiri cya The Voice Afrique ntago ari ibisanzwe cyangwa ibyoroshye nk’uko bamwe babyumva niyo mpamvu mbifata nk’intsinzi. Imana ishimwe.”

Irushawa rya The Voice Afrique ryabaga ku nshuro ya Gatatu ryasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Lady Shine yahigitse bagenzi be batatu bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Amashusho y’amasegonda agera kuri 40’ yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Alyn Sano agaragara aganira na Lady Shine amubwira ko atewe ishema no kuba yegukanye iri rushanwa.

Lady Shine yari mu ikipe yatojwe n’umuraperi Youssoupha wari mu Kanama Nkemurampaka. Yahigitse bagenze be nyuma yo kwishimirwa n’abari bagize Akanama Nkemurampaka no kuza imbere y’abandi mu matora yo kuri SMS.

Uyu mukobwa yatsinze nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo ‘Death Society’ y’umunya- Côte d’Ivoire Meiway official.

Yanafatanyije na Bailly Spinto kuririmba indirimbo ‘Nouhoume’ ya Bailly Spinto wo muri Côte d’Ivoire.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA