Umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame ya Gatatu mu 2009, yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge bwabereye muri Canada.
Ubukwe bwa Rwirangira na Umuziranenge bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu birori byabereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.
Kuva yatangira urugendo rw’urukundo na Umuziranenge, Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragaza, yewe amwe mu mafoto n’amashusho ye bwite yari afite kuri konti ye ya Instagram yarayasibye.
Alpha Rwirangira ni mwene Joseph Bizima w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi, akaba umwana w’imfura mu muryango w’abana 5.
Uyu muhanzi yagiye gutura muri Canada muri Mata 2019 nyuma yo kumara imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yirukanwe.
Kaneza Isheja waririmbye mu bukwe bwa Alpha Rwirangira, yaririmbye indirimbo ‘Naraye Ndose’ y’umunyabigwi mu muziki Kamaliza.
Ni indirimbo yateye arikizwa, ndetse Alpha Rwirangira n’umugeni be bari bizihiwe bakoma mu mashyi, abakobwa bazi gutega amaboko bajya mu ngamba basusurutsa abitabiriye ibi birori.
Umuziranenge Liliane wasezeranye kubana akaramata na Alpha Rwirangira