AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Album ya King James iragura 5k, iya Fatakumavuta utazwi mu buhanzi ni 1.000.000Frw

Album ya King James iragura 5k, iya Fatakumavuta utazwi mu buhanzi ni 1.000.000Frw
8-10-2021 saa 17:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1848 | Ibitekerezo

Album y’umuhanzi uri mu bayoboye umuziki nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James iragura amadolari 5 USD [5 000 Frw] mu gihe Umunyamakuru uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko na we yashyize hanze album igura 1.000USD (1 000 000 Frw).

Ni album King James yagiye ararikira abantu cyane, ubu akaba atangaza ko iyi album y’indirimbo 15 abantu bashobora kuyigura 5 USD anaga na 5 000 Frw.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi album abantu bashobora kuzibona ku rubuga zanatalent.

Yagize ati “Album Ubushobozi iriho indirimbo 15 ni 5$ gusa. Ndabashimiye mwese.”

King James ni umwe mu bahazi bakomeye muri muzika nyarwanda ku buryo hakozwe urutonde atabura mu 10 cyangwa batanu ba mbere.

Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe na benshi ndetse n’ubu zigikunzwe ndetse iyo asohoye indirimbo izamirwa hejuru na benshi kubera uburyo iba inogeye amatwi n’amaso dore ko akunze gufatira amashusho mu bihugu byateye imbere.

Iyi album ya King James iragura 5 000 Frw gusa mu gihe Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko ashyize hanze album ye yise Fatology iriho indirimbo 12.

Mu kwezi gushize ubwo yabitangazaga, yanavuze ko album ye izajya igura 1.000USD [1 000 000 Frw], nyamara uyu munyamakuru ntazwi cyane mu buhanzi ku buryo hari indirimbo ze zaba zizwi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA