Umusore witwa Patrick Akarabyokimana ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko we na mukuru we umubyeyi wabo yabagurishije bamuha miliyoni ebyiri n’ igice n’ imodoka ebyiri ariko Imana iramurinda. Yanenze Miss Mutesi Jolly yavuze ko abafite ubumuga bw’ uruhu batagihohoterwa.
Akarabyokimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana avuga ko mu Rwanda ikijyanye no guhohotera abafite ubumuga bw’uruhu bigenda bigabanuka, gusa ngo biracyahari kuko hari abakibita Ibivejuru, Nyamweru n’andi mazina abapfobya.
Uyu musore avuga ko mu miryango, abafite ubumuga bw’uruhu bakibangamirwa, ndetse ngo nawe umubyeyi we yaramugurishije.
Aganira na UKWEZI TV yagize ati “Papa we ntiyanyiyumvagamo, mukuru wanjye nawe afite ubumuga bw’ uruhu. Papa abantu bamujyaga mu matwi bakamubwira ngo abo bantu ntakintu bazakumarira, abo bantu umuntu ubabyaye ahura n’ imyaku, ibyiza ni uko wabajugunya,…aravuga ngo wamugani reka njye kugisha inama ba databuja yakoranaga n’ abazungu, baramubwira bati ‘bazane tubagure’, bamwishyura amafaranga miliyoni 2 n’ igice n’ imodoka ebyiri.”
Akarabyokimana akomeza avuga ko Imana yabarinze ibyo se yapangaga ntibyacamo. Ibi babibwiwe na nyina kuko byabaye bataramenya ubwenge. Uyu musore avuga ko we na mukuru we bamaze kumubabarira se kuko ngo iyo utababariye uwashatse kwangiza ubuzima bwawe niwowe bigiraho ingaruka.
Ati “N’ubu Papa azutse namuhobera, nkamujyana nkamugurira kositimu nziza na congo nti akira imigisha y’ abana bawe”.
Atekereza ko abazungu bashakaga kubagura batari kubagirira nabi kuko ngo abazungu benshi barebera ubushobozi bw’ umuntu ku bwenge afite ntabwo ari kimwe n’Abanyarwanda benshi bakirebera ubushobozi bw’ umuntu ku ibara ry’ uruhu rwe.
Akarabyokimana yanenze Miss Jolly na bagenzi be
Mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020, hatorwaga abakobwa bagomba guhagararira intara y’Amajyaruguru n’ iy’ Iburengerazuba, umushinga wo kurengera abafite ubumuga bw’uruhu abakemurampaka wawuteye utwatsi.
Mu bakobwa 14 banyuze imbere y’akanama nkempurampaka i Musanze, hatoranyijwemo batandatu, umunani barasigara harimo uwitwa Mukeshimana Yvette watanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.
Ati “Umushinga wanjye ni ukudaheza abafite ubumuga bw’uruhu rwera, kubashakira ubuvugizi no gutuma bisanzura bakiyumva nk’abantu basanzwe kuko nibigirira icyizere bizabatera gushikama nabo bakivugira.”
Icyo gihe umukemurampaka Mike Karangwa yahise amubaza ikigaragaza ko iki kibazo mu Rwanda gihari ku buryo gikwiye kwitabwaho cyane.
Ati “Ubundi hari ikibazo biteye ? Muri Tanzaniya twumvise ibibazo, mu Burundi twumvise ibibazo no muri Kenya ariko mu Rwanda nta kibazo gihari kandi dufite gahunda zifasha ababana n’ubumuga (bavuga abafite ubumuga) kandi ntabwo turumva ikibazo runaka, kereka niba hari icyo wambwira. Ni iyihe mpamvu wambwira wumva bikenewe cyane ?”
Mukeshimana Yvette yahise asubiza ko ari amakuru yahawe na bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu atari ibyo yihimbiye. Ati “Mpagaze aha atari ibintu nihimbiye mu mutwe, nabashije kuganira nabo bangejejeho ibibazo n’ubwo atari bose [abenshi ntabwo bakugirira icyizere, baba babona ushaka kubakuramo amakuru]. Mu makuru bampaye ni uko nka sosiyete ntabwo tubafata nk’abantu basanzwe bikabatera kutisanzura, bikabatera kutigirira icyizere ngo basabe akazi.”
Mutesi Jolly nawe wari mu kanama nkempurampaka nawe yahise yunga mu rya Mike Karangwa avuga ko iki kibazo mu Rwanda nta gihari ndetse abihuriraho na Evelyne Umurerwa. Ati “Icyo kibazo mu Rwanda nta gihari. Icyo ntabwo ari ikibazo cyugarije u Rwanda. Oya !”
Akarabokimana aganira na UKWEZI TV yagarutse ari k’ umukobwa wari wagerageje kwiyamamaza muri Miss Rwanda, witwa Yvette, atanze umushinga we aba-judges barawanga. We yari yavuze ko agiye gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’ uruhu ko bahura n’ ibibazo bitandukanye bahita bamubwira ngo uwo nta mushinga urimo.
Akarabokimana ati “Nongere mbanenge, narabanenze nkanjye Akarabyokimana Patrick ibintu aba-judjes mukora muge mushyiramo ubwenge kandi mushungure”.
Uyu musore bigaragara ko yamaze kwiyakira, avuga ko asigaye aharanira ko abafite ubumuga bw’ uruhu n’ abafite ubundi bumuga badahohoterwa. Abiharanira abinyujije mu bihangano.
Miss Mutesi Jolly niwe wavuzwe cyane muri aba bakemurampaka banze umushinga wo kuvuganira abafite ubumuga bw’ uruhu
Mukeshimana washakaga kuvuganira abafite ubumuga bw’ uruhu akimwa amahirwe
Akarabyokimana Patrick yaneze iyi kipe yose igizwe na Evelyne Umurerwa, Mike Karangwa na Miss Umutesi Jolly