Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye harimo n’Umuhanzi Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Iyi nama yateranye ku wa 11 Ugushyingi 2020, muri Village Urugwiro yari iyobowe na Perezida Kagame niyo yashyize mu nshingano abayobozi barimo na Aimable Twahirwa wamamaye ubwo yari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka katangaga amajwi muri Primus Guma Guma Super Star.
Aimable Twahirwa yahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.
Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.
Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.
Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi “Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa.
Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.
Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.
Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya “La Benevolencija HTF”.
Aimable Twahirwa yagizwe umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko
Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.
Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo ‘’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)’’, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).
Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe “Jeux de la Francophonie/2013”. Yabereye i Nice mu Bufaransa.