AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aho kwiba uzabe umurobyi cyangwa umuyede- Marchal Ujeku ndirimbo nshya iri mu rurimi rw’Amahavu

Aho kwiba uzabe umurobyi cyangwa umuyede- Marchal Ujeku ndirimbo nshya iri mu rurimi rw’Amahavu
19-06-2020 saa 20:29' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 882 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ujekuvuka Emmy Marchal [Marchal Ujeku], yasabye by’umwihariko urubyiruko gukora imirimo iyo ariyo yose babonye aho kugira ngo bishore mu ngeso z’ubujura abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘ Ntazakimba’ bishatse kuvuga ngo ‘Sinakwiba’ iririmbye mu rurimi rw’Amahavu

Uyu muhanzi uririmba mu rurimi gakondo ruzwi nk’Ururimi rw’Amahavu, rukoreshwa ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi no mu bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Indirimbo ‘Ntakizimba’ iririmbye muri uru rurimi ariko hagiye hariho ibisobanuro by’amagambo mu rwego rwo gufasha abazayireba mu buryo bw’amashusho batabasha kumva ururimi rw’Amahavu.

Reba hano indirimbo nshya ya Marshall Ujeku

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yayikoze agamije gukangura by’umwihariko urubyiruko ngo bakanguke bakore bihangire imirimo aho kujya gushakira mu nzira z’ubusamo.

Yagize ati “Ubutumwa rusange buri mu ndirimbo ni ugukangurira urubyiruko cyangwa abandi bantu muri rusange gukora, kwihangira imirimo bagakora kandi bakamenya ko kuba bariho bihagije kugira ngo babashe gukora.”

“Ikindi nakanguriraga abantu ni ukumenya ko akazi ako ariko kose umuntu ashobora kugakora kakamuteza imbere, umuntu uko ameze si ngombwa kugira ngo yibwire ko aribwo buzima gusa azahoramo.”

Indirimbo ‘Ntakizimba’ yakorewe muri Culture Empire Record, itunganywa mu buryo bw’amajwi na Pastor P. Iri kuri alubumu ‘Bombolo Bombolo’ y’uyu muhanzi ari gutegura.

Muri Kamena 2019, nibwo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze iyitwa ‘Bombole Bombole’ Umuririmbyi w’umuhinde witwa Ross Nathan.

Reba hano indirimbo nshya ya Marshall Ujeku


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA