AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aho The Mane ntigiye gusigara ku izina gusa…Marina na we yasezeye

Aho The Mane ntigiye gusigara ku izina gusa…Marina na we yasezeye
28-04-2021 saa 13:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1445 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Marina Deborah wari umuhanzi umwe muri babiri bari basigaye muri The Mane na we yanditse ibaruwa asezera muri iyi kompanyi ifasha abahanzi kwamamara.

Marina asezeye nyuma y’igihe gito Queen Cha na we asezereye rimwe n’uwakurikinaranga ibikorwa by’iyi nzu ari we Gahunzire Aristide.

Mu bahanzi Batanu bakoranaga n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane ubu hasigayemo umwe gusa ari we Mbanda Calvin.

Marina wari warasinye igihe cy’imyaka icumi akorana na The Mane na we yamaze gusezera na we nk’abandi bose avuga ko ari ku nyungu ze bwite.

Muri iryo tangazo yavuze ko ashimira The Mane kuba yaramukujije mu bikorwa bitandukanye haba mu muziki ndetse no mu mutwe.

Mu minsi yashize nibwo hasezeye umuhanzi Queen Cha hamwe n’uwari umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya The Mane Gahunzire Aristide.

Nyuma y’ibyo nibwo umuyobozi mukuru wa The Mane, Bad Rama yatangaje ko agomba gukora ikiganiro n’itangazamakuru kizaba ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 2 Gicurasi 2021, agasobanura ibiri kuba ndetse n’ahazaza ha The Mane.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA