AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abategura Miss Rwanda bakoze amavugurura menshi banubahiriza icyifuzo cya Ange Kagame

Abategura Miss Rwanda bakoze amavugurura menshi banubahiriza icyifuzo cya Ange Kagame
18-12-2019 saa 19:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13986 | Ibitekerezo

Rwanda Insipiration Back up itegura Miss Rwanda yatangaje amavugurura yakozwe muri iri rushanwa harimo no kuba umukobwa uzitabira iri rushanwa yemerewe gukoresha gusa ururimi rw’ Ikinyarwanda kandi ntibimugireho ingaruka. Ibi bihuye neza n’ igitekerezonama cyatanzwe na Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Mu ntangiro z’ uyu mwaka wa 2019, ubwo hasozwaga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Ange Kagame yanenze ko iri rushanwa rihatira abakobwa kuvuga mu Cyongereza nyamara n’ abagize akanama nkemurampaka barimo abatakizi.

Mu butumwa yanditse kuri twitter tariki 26 Mutarama 2019, yagize ati “Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye ? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo."

“Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.”

“Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”

Abategura Miss Rwanda bavuga ko mu ya 2020 abakobwa bemerewe gukoresha Ikinyarwanda gusa, hazatsinda utazi Icyongereza akazahabwa umusemuzi mu irushanwa rya Miss World 2020.

Abakobwa bazava mu ntara zose bazaba ari 30 ariko 20 nibo bazajya mu mwiherero. Nk’ ibisanzwe mu mwiherero abakobwa bazigishwa nibajya gusoza bahabwe ikizamini 10 ba mbere bazatsinda nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri aba bakoba 10 hazatorwamo batatu aho kuba batanu, abe ari bo bakurwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azakjya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank. Igisonga cya mbere azahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200 na MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi , mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse anahabwe uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.

Amajonjora y’ibanze azatangirira mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 21 Ukuboza 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA