AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bigishijwe gucinya umudiho wa Kinyarwanda (Amafoto)

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bigishijwe gucinya umudiho wa Kinyarwanda (Amafoto)
16-01-2019 saa 08:11' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1860 | Ibitekerezo

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bari mu mwiherero ( Boot Camp) i Nyamata mu Busegera, nyuma yo gusuzumwa uko ubuzima bwabo buhagaze bapimwa indwara zitandukanye, bigishijwe no kubyina Kinyarwanda.

Uyu mwiherero urimo kubera muri Golden Tulip Lapalisse i Nyamata, aba bakobwa bawugiyemo ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 ukaba uzamara ibyumweru 2.

Umunsi wambere babanje gusuzumwa uko ubuzima bwabo buhagaze , ndetse banagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard ndetse n’icyo bagiranye n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, kuri uyu wa Kabiri.

Mwiseneza Josiane mubigishijwe gushyayaya no gucinya umudiho wa Kinyarwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama abakobwa bose bitoje kubyina bya Kinyarwanda, kuko ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba biri mu byo bazgaragaza.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 26 Mutarama 2019.

Wabonaga bafite akanyamuneza ku maso igihe bigishwaga kubyina


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA