AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abakobwa 6 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu Burengerazuba - Amafoto

Abakobwa 6 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu Burengerazuba - Amafoto
21-12-2019 saa 18:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11457 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, nibwo hatangiye amajonjora y’abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, akaba yatangiriye i Rubavu hatoranywa abazahagararira Intara y’Uburengerazuba muri aya marushanwa. Muri iyi ntara, habonetse ubwitabire buringaniye kuko abiyandikishije bageraga kuri 50.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kwiyandikisha no gusuzuma ibisabwa ku bakobwa bifuza guhatana, aho hiyandikishije abakobwa 50 barimo abiyandikishije hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko abaje ahabereye igikorwa ni 31 ari nabo batoranyijwemo abujuje ibisabwa ari nabo baciye imbere y’akanama nkemurampaka babazwa.

Abakobwa bitabiriye bagiye bapimwa ngo harebwe ko ibisabwa babyujuje

Mike Karangwa, Umurerwa Evelyne na Miss Mutesi Jolly nibo bagize akanama nkemurampaka

Nyuma yo gusuzuma ibisabwa byose, ababishinzwe basanze ababyujuje baca imbere y’akanama nkemurampaka ari 13, bisobanura ko hari umubare munini w’abangiwe kuko batari bujuje ibisabwa birimo uburebure, dore ko ubusanzwe umukobwa wemerewe kujya mu bahatana aba afite uburebure nibura bwa metero imwe na santimetero 70. Agomba kandi kuba ari hagati y’imyaka 18 na 24.

Uyu mukobwa uri mu bakomeje yitwa Uwase Aisha, afite uburebure bwa 1.74m akaba apima ibiro 50

Uyu yitwa Shekinah Roquelle afite uburebure bwa 1.71m akaba apima ibiro 53

Uyu yitwa Umutesi Denise afite uburebure bwa 1.71m akaba apima ibiro 55

Uyu yitwa Mbabazi Doreen afite uburebure bwa 1.75m akaba apima ibiro 50

Uyu yitwa Uwineza Anathalie afite uburebure bwa 1.71m akaba apima ibiro 61

Uyu yitwa Mudahogora Quenthia Ritha afite uburebure bwa 1.73m akaba apima ibiro 59

Uyu yitwa Uwimana Joyeuse afite uburebure bwa 1.82m akaba apima ibiro 62

Uyu yitwa Akaliza Hope afite uburebure bwa 1.70m akaba apima ibiro 56

Uyu yitwa Kibogo Mbabazi Aline afite uburebure bwa 1.70m akaba apima ibiro 76

Uyu yitwa Uwamahoro Phoebe afite uburebure bwa 1.70m akaba apima ibiro 69

Uyu yitwa Uwase Sarah afite uburebure bwa 1.71m akaba apima ibiro 50

Uyu yitwa Umuratwa Anitha afite uburebure bwa 1.71m akaba apima ibiro 55

Uyu yitwa Iyamukijije Guadence afite uburebure bwa 1.70m akaba apima ibiro 59

Aba bakobwa bose uko ari 13 bagiye baca imbere y’abagize akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo bitandukanye, maze nyuma yo guteranya amanota bagize bigaragara ko iyi Ntara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa batandatu bazahatana n’abazaturuka mu zindi ntara n’umujyi wa Kigali.

Abakobwa batandukanye babazwa ibibazo n’akanama nkemurampaka

Aba nibo bakobwa 13 bahatanye mu Burengerazuba

Nyuma yo guteranya amanota, byagaragaye ko abakobwa bakomeje ari aba bakurikira :

  • Akaliza Hope (No.7)
  • Uwamahoro Phoebe (No.11)
  • Uwimana Joyeuse (No. 6)
  • Umutesi Denise (No.2)
  • Umuratwa Anitha (No.10)
  • Uwase Aisha (No.1)

REBA IBYO BAMWE MURI ABA BAKOBWA BATANGAJE MURI VIDEO HANO :

REBA VIDEO Y’UKO ABA BAKOBWA BASUBIJE IBIBAZO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA