AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abahatanira ikamba basuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside- Amafoto

Abahatanira ikamba basuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside- Amafoto
18-02-2018 saa 08:52' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1290 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018, Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, basuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kimihurura aho basobanuriwe byinshi ku mateka ari muri iyi ngoro

Muri iyi ngoro y’Amateka hagaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].

Aba bakobwa 20 barimo uzaba Nyampnga w’u Rwanda basobanuriwe byinshi mu biri muri iyi ngoro aho beretswe kigizwe n’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro y’i Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye.

Aba bakobwa basobanuriwe uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Beretswe kandi ibishushanyo (monuments) bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Aba bakobwa bari mu mwiherero kuva tariki 9 Gashyantare 2018, aho bagomba kumara ibyumweru bibiri bahabwa inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu abakobwa 20 bagomba kuzavamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaryambikwa ku itariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA